00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abikorera barakemanga uburinzi bukorerwa ibicuzwa byabo

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 7 September 2013 saa 11:43
Yasuwe :

Mu gihe ibigo by’imari n’amabanki mu mujyi wa Muhanga, bisabwa kurinda imari y’abaturage mu buryo bukomeye hakurwaho abarindisha inkoni hagashyirwaho abagite imbunda, abacururiza mu mujyi wa Muhanga na bo bongeye kwikoma imikorere ya koperative irinda umutekano w’ibicuruzwa ku maduka mu ijoro.
Ibi n’ibyagarutsweho n’abacururiza mu bice bitandukanye nk’ahazwi ku nzu y’ubucuruzi nini yo kwa Jacques, batangarije IGIHE ko bisigaye bigoranye kumenya uburyo bibwa, nyamara bishyura kuko (…)

Mu gihe ibigo by’imari n’amabanki mu mujyi wa Muhanga, bisabwa kurinda imari y’abaturage mu buryo bukomeye hakurwaho abarindisha inkoni hagashyirwaho abagite imbunda, abacururiza mu mujyi wa Muhanga na bo bongeye kwikoma imikorere ya koperative irinda umutekano w’ibicuruzwa ku maduka mu ijoro.

Ibi n’ibyagarutsweho n’abacururiza mu bice bitandukanye nk’ahazwi ku nzu y’ubucuruzi nini yo kwa Jacques, batangarije IGIHE ko bisigaye bigoranye kumenya uburyo bibwa, nyamara bishyura kuko n’uwibwe birangira bamubwiye ko nawe ashobora kuba yiyibishije.

Muvara ati “Reba hariya hari umugore bibye mu minsi ishize, aho bigaragara ko batishe ingufuri, kandi umuntu akibwa ndetse ngo hakaba hari nk’abahisemo kwishyiriraho ababacungira ibyabo, cyangwa ugasanga ku mafaranga 4000 wishyuraga ku kwezi yo kukurindira umutekano w’ibicuruza, wongeraho ayo bise akantu cyangwa kwicungira ngo wenda ibyawe bitibwa.”

Ibi abihurizaho n’uwitwa Danny Issa Bayirengere ucururiza kuri zone Alice, wibwe ku wa 19 werurwe 2013, akamenyesha ubuyobozi bw’aba bikorera, polisi ndetse na koperative icunga umutekano, akemererwa kwishyurwa, nyamara nyuma bakamwandikira ko atishyurwa yarerekanye ibyibwe.

Bayirengere Issa ati “mbere ya byose nabibwiwe n’abarinda amaduka nyamara ucunga umutekano yari aryamye imbere y’iduka ryanjye barancucura, sinzi niba yarabaretse cyangwa na we abifitemo uruhare, gusa ndumva babahindura haba bo ubwabo cyangwa n’uburyo bushya bw’uburinzi.”

Kuri ibi byose ariko, umuyobozi w’abacuruzi mu mujyi wa Nyamabuye, Nkundiye Theophile, avuga ko ibi bivugwa ari ukuri, hari abibwa ndetse ntibanishyurwe, ariko bikaba biva ku mpamvu zitandukanye, nko kuba n’abacuruzi batishyura. Nyamara, uwibwe aba agomba kwishyurwa mu yo bishyura.”

Nkundiye asanga n’ubuyobozi bwa koperative icunga umutekano bukwiye kunoza imikorere, byibuze bakongera abarinzi, kuko usanga no kwibwa biva no ku mubare muke w’abararira amaduka menshi kandi ari bake, nta n’ibikoresho byo kwirwanaho cyangwa byo guhashya ibisambo nk’imbunda.

Nkundiye asaba abo bireba, nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, gukebura abagize koperative irinda umutekano, kuko umucuruzi wibwe agakinga imiryango hari byinshi bipfa, haba ku ruhande rwe no ku gihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yerekana ko bashingiye kuri gahunda y’igihugu, bifuza ko Umujyi wa Muhanga waba uwa kabiri w’ubucuruzi, bahera ku mahirwe yo kuba hafi ya Kigali, abajyaga bava i Burengerazuba n’abava mu majyepfo hirya ya Muhanga, bakajya ariho barangurira, ari na byo byahindura isura y’umujyi kandi bikongera n’ibyo winjiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages