00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abasaga 80 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guhungabanya umutekano

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 22 July 2018 saa 11:38
Yasuwe :

Inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zimaze guta muri yombi abantu 82 bakekwaho ibyaha bihungabanya umutekano.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo muri aka karere abantu bitwaje intwaro gakondo bateye mu murenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli batema abanyerondo bane barabakomeretsa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yabwiye IGIHE ko batagombaga gutuza batabonye ababigizemo uruhare dore ko byari byateye abaturage ubwoba.

Yagize ati “Ntabwo twagombaga gutuza kuko ntiwayobora umuturage ufite ubwoba, niyo mpamvu twakoze umukwabu wo gufata bamwe mu bantu batazwi ndetse binagaragara ko ntaho wababariza, banacyekwaho kuba hari bamwe mu bakora ibi bikorwa bihungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Harimo abemera uruhare rwabo banatangiye gukorerwa amadosiye ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Muri 82 batawe muri yombi, Uwamariya avuga ko 45 bemeye ko bakoze ibikorwa bihungabanya umutekano mu gihe 19 batangiye gukorerwa amadosiye.

Meya Uwamariya yavuze ko abafashwe bazagezwa aho bari batuye kugira ngo imiryango yabo ibimenye.

Ati "Abaturage bacu ntibagomba kugira ubwoba kuko natwe ntabwo turyamye. Aba twafashe bagomba kugezwa aho batuye bakababona imbonankubone kuko usanga hari ababyeyi batazi aho abana babo baba ukabasanga mu mujyi bakora ibikorwa bihungabanya umutekano no kubangamira ibikorwa by’abaturage.”

Mu ijoro rya tariki ya 10 Nyakanga nibwo abantu batemye abanyerondo bane barabakomeretsa mu Murenge wa Shyogwe. Nta wapfuye. Icyo gitero bivugwa cyari kigizwe n’abantu bagera ku icumi.

Inzego z’umutekano muri aka karere zijeje abaturage gukomeza kubacungira umutekano gusa zibasaba ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, ubwo yaganirizaga abaturage bo mudugudu wa Murambi ahatemewe abanyerondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages