00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abasaga 700 bakuwe mu icuraburindi binyuze muri Cana Challenge

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 16 September 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) imaze gucanira abasaga 700 bo mu Karere ka Muhanga binyuze muri gahunda ya ‘Cana Challenge’ igamije gufasha guverinoma kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri bose nk’intego u Rwanda rwihaye.

Bamwe mu bagize imiryango 719 imaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba muri aka Karere bemeza ko byabakuye mu mwijima, bibarinda gucana imbingo n’ututadowa.

Binyuze muri gahunda ya Cana Challenge, abaturage mu bice bitandukanye bagenda bahabwa imirasire y’izuba, ibafasha kuva mu icuraburindi, kuri iyi nshuro hari hatahiwe abaturage bo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

Abahawe aya mashanyarazi bashimira abagize uruhare mu kugira ngo abagereho nabo bakaba bagiye kuva ku gukoresha ututadowa no kuzunguza igishirira nk’uko Baranyeretse Elie abigarukaho.

Yagize ati "Ndashimira abagize uruhare rwo kudukuraho igisuzuguriro bakaduha imirasire izajya iducanira ikatuvana mu icuraburindi kandi tuzayifata neza.”

Nyinawabagesera Marie Rose we yavuze ko wasangaga bakoresha udutoroshi ducagingwa kandi bikabasaba gukora urugendo rurerure.

Yagize ati "Ubusanzwe byatugoraga kuko wasangaga dukoresha itoroshi kugira ngo tuboneshe ndetse byatugoraga kujya gucaginga amatelefoni yacu ariko baradufashije cyane kuko tutazongera gukora ingendo tujya gushaka abafite umuriro ngo badufashe.”

Ngendahayo Oscar ati “Abana banjye bariga ntabwo babonaga uko basubiramo amasomo ndetse hagize umwanzi uza twamubona kuko mbere twakoreshaga ibibingo n’ibiti byaka byanashoboraga kuduteza inkongi zikomoka ku makara yatakaye ahantu twaciye tumurika.”

Umuyobozi muri BRD ushinzwe ishami riguriza ibikorwaremezo no gutuza abantu, Nelson Mandela, yavuze ko gahunda ya Cana Challenge yatangiye ifite intego yo kugera ku bantu ibihumbi 10 ariko ikaba imaze kugera ku basaga ibihumbi 21.

Yagaragaje kandi ko hamaze gukusanywa inkunga ishobora gucanira imiryango ibihumbi 26, kandi gahunda ihari ni uko Cana Challenge izakomeza gufasha abakiri mu kizima.

Yashimye uruhare rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ndetse n’Ikigega cya BDF cyafashije abaturage bo mu Karere ka Muhanga kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba.

Abahawe imirasire basabwe kuyifata neza

Cléophas Barore wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) yibukije abaturage ko ibyo bahabwa bizababera umusingi mwiza wo kubyuririraho bagatera imbere.

Ati “Amakuru tubaha ni urumuri rubacanira kugira ngo mubashe kwigishwa n’ibiva ahandi kandi natwe twagerageje kugira uruhare muri iyi gahunda kuko tubatekereza kandi abahawe imirasire bahabwa na radiyo zo kujya batwumva kandi bakigira ku bandi.”

Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie, yibukije abaturage ko bakwiye gukorana n’ibigo by’imari bikabafasha kwibonera amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyangwa akomoka ku murongo mugari

Yabibukije kandi ko bakoranye neza n’ibigo by’imari babasha gukora imishinga ibyara inyungu by’umwihariko abagore n’abakobwa.

Cana Challenge imaze kugera mu turere dutandatu turimo Muhanga, Nyagatare, Kamonyi, Gicumbi, Rwamagana na Kayonza. Yageze ku bantu 21 000 ndetse asaga miliyoni 384 Frw amaze gukusanywa.

Biteganyijwe ko mu 2024 abaturage bazaba baragejejweho amashanyarazi ku kigero cya 100% harimo abakoresha amashanyarazi afatiye ku miyoboro migari ndetse n’izindi ngufu.

Abaturage bo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga bahawe ibikoresho by'imirasire y'Izuba
Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA rwagize uruhare mu gucanira aba baturage
Aba baturage basabwe gufata neza ibikoresho by'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'Izuba bahawe
Abahawe amashanyarazi bishimiye ko bakuwe mu icuraburundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages