Byabaye kuri uyu wa 3 Kanama 2025, bafatirwa mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama, nyuma y’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage.
Amakuru avuga ko abafashwe bakekwaho uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage birimo ubujura aho bitwikiraga ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora inzu z’abaturage n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi y’ Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko abagore bafashwe babiri bafatiwe muri iri tsinda, bo bakekwaho gucumbikira abajura no kubika ibintu byibwe.
Ati “Abafashwe bose kugeza ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwo rwatangiye kubakoraho iperereza.’’
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abafatanyabikorwa bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, yibutsa abakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, kuko abazanyuranya nabyo Polisi itazabihanganira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!