00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera yabwiye Urukiko ko umwe mu batangabuhamya yaje gusigiriza dosiye

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 29 April 2015 saa 07:02
Yasuwe :

Dr.Leon Mugesera yabwiye Urukiko ko umutangabuhamya umushinja yari yazinduwe no gusigiriza dosiye ngo kuko yaje avuga ibyo yumvise kandi binyuranye n’ukuri, bityo ngo akaba yari yazanywe n’Ubushinjacyaha ngo bumuharabike.

Juri uyu wa gatatu tariki ya 29 Mata 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe rwakomeje rwumva Dr.Leon Mugesera avuga ku byavuzwe n’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Ubwo iburanisha ryasubukurwaga, nk’ibisanzwe Mugesera yanengaga byinshi birimo no kuba atari guhabwa umwanya uhagije wo kuvuga ku batangabuhamya bose kandi ngo ari umurimo ukomeye kuwutegura ku buryo atakibona akanya ko gukora siporo.

Umutangabuhamya Mugesera yari agezeho avugaho ni Ngabikeye Ananias. Yifashishije imvugo zagiye zikoreshwa n’uyu mutangabuhamya; Mugesera yagaragarije Abacamanza ko uyu mutangabuhamya yivugiye ko atigeze agera ku Kabaya, ahavugiwe ijambo rifatwa nk’izingiro ry’ibyaha ashinjwa (Mugesera).

Aha yavuze ko ibyo Ngabikeye avuga binyuranye n’ukuri,ati “...ni amabwire, bigaragara ko kuza mu rukiko kwe ‘c’est pour colorer le dossier (bishatse kuvuga nko gusigiriza dosiye)”. Mugesera yongeyeho ko ari ukumuharabika.

Ibyo byongeye gukurura impaka hagatiye na Claudine Dushimimana Uhagarariye Ubushinjacyaha muri urwo rubanza, wahise asaba ijambo, maze mu mvugo ikakaye, ati “Umutangabuhamya yabaga yatumijwe n’Urukiko, bivuze ko Mugesera ashaka kuvuga ko Urukiko ari rwo rwashatse kumuharabika.”

Mugesera na we yahise yikoma Ubushinjacyaha, maze ntiyarya iminwa, ahubwo abugerekaho ibyo avuga byakozwe n’Umutangabuhamya.

Ati “Ubushinjacyaha burashaka kunteranya n’Urukiko kuko ni bwo bwazanye uyu mutangabuhamya. Umutangabuhamya yumvwa n’Urukiko ariko yashatswe n’Ubushinjacyaha, ni bwo rero bwashatse guharabika no gusiga ibara Dr. Leon Mugesera,.. bwashatse kunsiga irangi ribi.”

Uretse ibyo, Mugesera yanavuze ko Ngabikeye yaje kumushinja agirango yiyambure umwambaro uriho icyasha yambitswe n”ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside,dore ko yari umupolisi kuva mu 1964 kugeza mu 1994.

Byari biteganyijwe kuri uyu wa 29 Mata ko Mugesera avuga ku buhamya bwatanzwe n’abantu batatu, ariko amaze kuvuga ku bwa Ngabikeye yavuze ko ari we wenyine yabashije guteguraho.

Imbogamizi za Dr Leon Mugesera ntizatinzweho n’Urukiko, ahubwo rwahise rufata icyemezo ko iburanisha ryimuriwe mu byumweru bitatu biri imbere, kandi rikazajya riba gatatu mu cyumweru, uregwa akajya avuga ku mutangabuhamya umwe ku munsi.

Iki cyemezo na cyo Mugesera ntiyacyishimiye, bityo ahita akijuririra avuga ko bitamworohera kuko gutegura kunega abatangabuhamya ari umurimo ukomeye, ndetse ko kuva yabitangira hari byinshi yigomwe.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragarije ko iyo gahunda y’iburanisha ntacyo itwaye kuko Mugesera yahawe igihe gihagije cyo gutegura, Urukiko rwahise ruyemeza, rushyira iburanisha ritaha ku itariki ya 18 Gicurasi 2015.

Mugesera yomokomeje gutsimbarara ku kuba icyo cyemezo kibangamiye bikomeye kwiregura kwe, ari nay o mpamvu yahise akijuririra.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages