00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda konsa neza bigabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ku kigero cya 13%

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 2 August 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Inzobere mu mirire zigaragaza ko iyo umwana uri munsi y’imyaka itanu atonkejwe uko bikwiye, bimwongerera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye bikanageza ku byago byo gupfa.

Ni mu gihe buri mwaka kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama, u Rwanda rw’ifatanya n’Isi yose mu kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa. Iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Konsa neza ahazaza heza.”

Konsa umwana neza bifasha mu mikurire myiza y’ubwonko, kongera ubushobozi bwo gutekereza ndetse bikagira uruhare mu gutsinda mu ishuri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko konsa neza bishobora kurinda impfu ibihumbi 820 z’abana bari munsi y’imyaka itanu buri mwaka.

Inzobere mu by’imirire, unashinzwe imirire mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Faustin Machara, yagaragaje ko mu Rwanda konsa neza bigabanya impfu z’abana ku kigero cya 13%.

Machara kandi yasobanuye ko zimwe mu ngaruka zigera ku mwana utonkejwe uko bikwiye zirimo ibyago byinshi byo kurwara bishobora no kumuviramo urupfu.

Ati “Umwana utonkejwe neza uko bikwiye aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’amatwi nk’umuhaha, igwingira, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, impfu zitunguranye z’abana, Diabete, konseri yo mu maraso, impiswi n’izindi.”

Akomeza asobanura ko umwana aba agomba konka byibura mu isaha ya mbere akimara kuvuka, ikindi gihe akonka inshuro zose abishatse kandi atavangiwe.

Agira ati “ Ababyeyi bakwiye konsa buri munsi, igihe cyose umwana abishakiye haba ku manywa na nijoro kandi atamuvangira kugeza agize amezi atandatu.”

Iyo umwana yonkejwe mu buryo bwuzuye kuva avutse kugeza nibura ku mezi 23 bimufasha gukura neza ntahure n’imirire mibi.

Imibare y’ubushakashatsi bwo mu 2020 igaragaza ko ababyeyi bashyira umwana ku ibere mu isaha ya mbere akimara kuvuka biyongereye bagera kuri 85,3% bavuye kuri 80,5,% mu 2015. Abonsa umwana mu mezi 6 ya mbere nta kindi bamuvangiye bavuye kuri 87,3% bagera 80,9%.

Ni mu gihe abonsa kugeza ku mezi 24 bavuye kuri 87,2% mu 2015 bakagera kuri 85 % mu 2020, bigaragaza ko nibura abana 14,6% batonswa kugeza ku myaka ibiri.

Konsa umwana neza uko bikwiye birinda impfu z'abana 820.000 ku Isi buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages