Mu 2025 Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko imodoka zisanzwe abantu bagendamo umunsi ku munsi zavuye kuri 43.182 mu 2021, zikagera ku 47.098 mu 2022. Mu 2023 zabaye 51.262. Nyinshi muri izi modoka ni izitunzwe n’abantu ku giti cyabo, baba bagamije kuzifashisha mu ngendo bwite cyangwa kuzikodesha.
Nubwo bimeze bityo ariko abantu benshi muri bo bakunze guhura n’imbogamizi z’aho bakura abakiliya cyangwa n’abo bakiliya bakagorwa no kubona aho bazikodesha bizeye kandi mu buryo bwihuse.
Iyo ni yo mpamvu Ikigo cya RydeXpress cyatangije urubuga rwa ‘RydeXpress’ ruzajya ruhuza abakodesha imodoka n’abakiliya babo.
Abafite imodoka bazandikisha kuri uru rubuga bigaherekezwa n’igiciro cyazo n’andi makuru y’ibanze, abashaka kuzikodesha bo bajyaho bakuzuza ndetse bagahitamo imodoka bifuza.
Gukoresha uru rubuga ni ubuntu, kandi aho waba uri hose mu gihugu no hanze yacyo ushobora gushakiraho imodoka.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri RydeXpress, Nshimyumuremyi Ephron, yavuze ko batangije uru rubuga nyuma yo kubona icyuho cyari kimaze igihe ku isoko ryo gukodesha imodoka mu Rwanda.
Yavuze ko iki kibazo cyakundaga kugaragara cyane ku Banyarwanda baba mu mahanga ‘Diaspora’, ba mukerarugendo n’abandi bashyitsi babaga basuye igihugu baburaga uko bakodesha imodoka.
Nshimyumuremyi yagaragaje ko ibi babikoze mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo kubera uburyo u Rwanda rusigaye rwakira inama nyinshi zo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ubuyobozi bwa RydeXpress bwabonye ko hakenewe urubuga ruhuza abafite imodoka n’abazikeneye, hifashishijwe ikoranabuhanga rituma byose bikorwa mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe.”
Nshyimyumuremyi yasobanuye ko kwandikisha imodoka ku rubuga rwa RydeXpress nta kiguzi bisaba kuko ari ubuntu.
Akomeza avuga ko umuntu washyize imodoka kuri uru rubuga agumana ubwisanzure bwayo kuko bo icyo bamufasha ni ukuyigeza ku bakiliya benshi.
Ati “Nyir’imodoka ni we ugumana ubwisanzure bwo gucunga umutungo we, RydeXpress ikamufasha kuwugeza ku bakiriya benshi.”
Nshimyumuremyi yavuze ko mu gihe kiri imbere bazongeraho serivisi zo gukodesha amakamyo, kugira ngo abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye bibashe kubona imodoka zabafasha gutwara ibicuruzwa n’imizigo mu buryo bworoshye.
Yavuze ko bagiye gushyiraho isoko ryo kugura no kugurisha imodoka, aho abazigurisha bazajya bazimenyekanisha ku buntu, mu gihe abazishaka bazajya babona amahitamo menshi kandi yizewe.
Nshimyumuremyi yavuze ko bafite icyerekezo cy’uko uru rubuga ruzaba ari urwa mbere ruhuza serivisi zose zijyanye n’ubwikorezi n’ibinyabiziga mu Rwanda no muri Afurika.
Ati “Turashaka gutangirira mu Rwanda, hanyuma tugakomereza no mu bindi bihugu bya Afurika, dufasha guteza imbere urwego rw’ubwikorezi binyuze mu ikoranabuhanga no guha amahirwe mashya abafite ibinyabiziga, ibigo n’abakiriya.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!