Ubusanzwe gereza ya Nyagatare ifungirwamo abana bari hagati y’imyaka 14-18, itanga amasomo y’amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange ‘Tronc-Commun’ gusa, ndetse n’umwaka w’amashuri ushize ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda abana 16 bakoze ibizamini bisoza biriya byiciro by’amashuri.
RCS itangaza ko abana icyenda muri 11 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza babitsinze neza naho batatu muri batanu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, Tronc Commun, nabo bakabitsinda. Umunani muri abo banyeshuri bakoze ibizamini bya leta ntibakibarizwa muri gereza kuko bari mu bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yatangarije Royal Tv ko abana bakoze ibizamini bakiri muri gereza bazashakirwa uko bigira muri gereza kuko hazashyirwamo amashami yose, ibikoresho n’abarimu bazabigisha bagakomeza ibihano ariko amasomo barayarangije.
Yakomeje avuga ko uru rwego ruteganya kwagura ibikorwa by’uburezi kugeza n’aho bizagera hakaboneka umugororwa wiga Kaminuza ayigira muri Gereza.
Ati “ Igihugu uko gitera imbere ni nako gitera imbere muri byose, ntabwo wavuga ngo kizatera imbere mu bindi, gereza abe arizo zisigara inyuma kuko hari uburyo bwose dushobora kubigishamo bakaguma muri gereza.”
CIP Sengabo yatanze urugero no ku zindi gereza zo mu bindi bihugu kuko nka Kenya hari umugororwa umaze kugera ku mpamyabumenyi y’ikirenga ‘Doctorat’.
Ku birebana no gushyira mu bikorwa ibyo bize, Sengabo yavuze ko igihe abo bana bazaba bafunguwe bazaba aribwo bashyira mu bikorwa ibyo bize cyangwa no muri gereza bakabikoreramo kuko habamo imirimo nyongeramusaruro n’iyo kugorora.
Muri gereza ya Nyagatare abanyeshuri bigishwa n’abacungagereza n’abagororwa. Umwaka ushize abagera ku 186 bari bahafungiye bigaga mu mashuri abanza, 14 mu yisumbuye naho 96 biga imyuga n’ubumenyingiro.



















TANGA IGITEKEREZO