Nubwo uru rwego ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’igihugu ruri mu zagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Mu mbogamizi ziri mu buhinzi harimo no kutagira umurongo uhamye utuma urubyiruko rushishikarira kuyoboka uru rwego.
Muri Afurika, ubuhinzi bugira uruhare rwa 32 % ku musaruro mbumbe w’igihugu mu gihe bukorwa n’abagera kuri 70 %. Umugabane wihariye 60% by’ubutaka buhingwa ku Isi.
Nubwo umugabane ufite amahirwe ku gukora ubuhinzi, uracyakeneye kwiminjiramo agafu by’umwihariko mu gufasha urubyiruko kuyoboka ubuhinzi no kwifashisha ikoranabuhanga.
Mu gushakira umuti ibi bibazo, mu Rwanda hagiye guteranira inama iziga ku buryo bwo kunoza ubuhinzi.
Iyi nama yateguwe n’Ihuriro rya AgriProFocus, rihuriyemo abahinzi, abashoramari, abayobozi muri Guverinoma, abagize Sosiyete Sivile n’abandi.
Ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhinzi bujyanye n’igihe nk’inzira iganisha kuri gahunda irambye y’ibiribwa no gufungura amahirwe y’ubucuruzi ku rubyiruko.’’
Biteganyijwe ko izatangirira muri Kigali ku wa 16 Ukwakira 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga ariko igakomereza no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Iyi nama izahuriramo abantu 100 barimo urubyiruko 50 n’abandi bafatanyabikorwa bahagarariye imiryango iteza imbere ubuhinzi no kwihangira imirimo mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Bitewe no kuba izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, nibura abarenga 500 nibo byitezwe ko bazayikurikirana bari mu bice bitandukanye.
Abanyamuryango ba AgriProFocus baha agaciro uruhare rw’urubyiruko mu gutunganya ibiribwa no kubaka ishoramari mu by’ubuhinzi mu buryo burambye.
AgriProFocus ifata ubuhinzi bujyanye n’igihe nk’uburyo bwo gushyigikira ishoramari rigamije kwihaza ku biribwa.
Iri huriro ariko rigaragaza ko uruhare rw’urubyiruko ruri muri uru rwego rukiri hasi cyane nyamara rukenewe mu gihe kizaza.
AgriProFocus isanga kunoza uburyo ubuhinzi bukorwamo ari amahirwe y’akazi ku rubyiruko ndetse rukabasha no kubona imirimo itandukanye.
Youth and Agroecology National Summit 2020 izamara iminsi ine, ni amahirwe yo guhuza urubyiruko rukora mu by’ubuhinzi, gusangira ubunararibonye no guhuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Abazayitabira kandi bazasura imirima itandukanye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba, bareba uko ibikorwa by’ubuhinzi bihakorerwa bihagaze.
Mu gufasha abakiri bato bafite intego yo kwinjira mu buhinzi, AgriProFocus ifatanyije na IKEA Foundation iri gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itatu 2020-2022 izwi nka “Youth in Agroecology and Business Learning Track Africa (YALTA)” igamije gushyigikira urubyiruko ruri mu ishoramari ry’ubuhinzi kubikora nk’umwuga.
Urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda rwanditse muri RYAF rusaga ibihumbi 12 rufite ibigo by’ubucuruzi birenga 1300. Rwibumbiye mu nzego zirimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ubworozi, gutunganya umusaruro, serivisi zifasha abahinzi n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuhinzi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko Abanyarwanda basaga 70% batunzwe n’ubuhinzi, bubumbatiye nibura 30% by’ubukungu bw’igihugu, bukurikira urwego rwa serivisi rwihariye 46%.
Kuva mu 2010, Leta yihaye intego yo guhanga imirimo 200 000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi. Mu ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo ryakozwe mu 2015, imirimo yahangwaga buri mwaka yari igeze ku 146 000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!