Uru ruganda rwubatse mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Nzeri hagati, aho ruzaba rukora ibinini by’ubwoko butandukanye n’uruvange (oral rehydration solutions).
Ni uruganda rwitezweho kuzatanga akazi ku banyarwanda kuko mu bakozi barwo abagera kuri 80% bazaba ari abanyarwanda. Uretse gutanga akazi kandi ruzagabanya amafaranga igihugu cyatangaga ku bitumizwa mu mahanga kuko ruzagabanya imiti yavaga hanze ku kigero kiri hagati ya 10% na 20%.
Umwe mu bashinze Apex Biotech, Herbeton Madari yabwiye The New Times aho imyiteguro igeze anavuga ko uru ruganda ruzatangirana ubushobozi bwo gukora ubwoko bw’imiti 10.
Yagize ati “Ubu turabona ibikorwa bizatangira muri Nzeri hagati kubera ko ibintu byose byamaze gushyirwa mu mwanya, iby’ibanze mu gukora imiti byarabonetse, ndetse n’imashini zaratunganyijwe. Tuzatangirana imiti 10 ubundi tugende twongera uko tuzagenda twubaka ubushobozi.”
Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora mu mwaka amapaki y’ibinini miliyoni 800, ibyo mu bwoko bwa Capsules miliyoni 200, amacupa miliyoni umunani n’amashashi miliyoni eshanu y’uruvange.
Uru ruganda ruzaba rufitemwo imigabane n’abashoramari b’abanyarwanda ndetse n’abandi bo muri Bangladesh.
Mu rwego rwo kurushaho kugabanya ingano y’ibiva mu mahanga no kwihaza mu bijyanye n’imiti no gusagurira isoko rya Afurika y’iburasirazuba mu Rwanda kandi harateganywa gufungurwa urundi ruganda rukora imiti rw’ikigo cyo muri Maroc kizwi nka ‘Cooper Pharma”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!