Hari ingero zitandukanye z’abagiye mu nkiko gusaba gatanya, abarara barwana bwacya bakajya kubwiriza Ijambo ry’Imana, abima abo bashakanye amafaranga yo guhahira urugo, abacana inyuma n’ibindi bitandukanye. Ibyo byose ariko bigirwa ibanga, bikajya kumenyekana amazi yararenze inkombe.
Iyo uganiriye n’abagore bamwe bafite abagabo b’aba Pasiteri cyangwa aba Pasiteri b’abagabo bafite abagore, usanga bamwe muri bo bashinjagira bashira bitewe n’ihohoterwa bakorerwa bakaryumaho.
Umwe mu baganiriye na IGIHE, ni umugabo akaba n’Umushumba w’Itorero rimaze imyaka itari mike rikorera mu Rwanda, ariko ngo umugore we yamubereye nk’ikimungu mu magupfa. Yadusabye ko izina rye ritatangazwa.
Yagize ati “Iyo ngiye kuvuga ubutumwa binsaba kumara iminsi aho mbuvugira, ngaruka mu rugo umugore akanshyira ku nkeke. Ntaba yumva ko mvuye mu murimo w’Imana. Iyo hagize umugore cyangwa umukobwa abona duhagararanye, intambara irarota. Nshinjagira nshira nkajya gukemura amakimbirane mu ngo z’abandi, kandi urwanye na rwo rumeze nk’itanura y’umuriro.”
Si uwo gusa kuko hari n’abandi bashumba b’amatorero bavuga ko abagore babo babahohotera, babima ibyo kurya kandi aribo babihashye, banga kubategurira imyambaro, babasuzugura imbere y’abashyitsi, ndetse ngo hari n’abamena amazi ku buriri banga ko baryama.
Abagore b’aba Pasiteri bahukanira mu cyumba cy’amasengesho
Umushumba w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro, Apôtre Mukabadege Liliane, mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, yavuze ko umugabo we Apôtre Bizimana Abrahim, mu myaka itanu bamaranye, yamukubitaga akahukanira mu cyumba cy’amasengesho ndetse ngo hari n’igihe yahukaniraga mu ngo z’abakirisitu.
Yagize ati “Arankubita nkahukanira mu cyumba cy’amasengesho.Ndara ndira, bwacya tukajyana mu rusengero umutima wanjye wenda gusandara. Mu myaka itanu yose tumaranye nta mahoro nigeze ngira, yankubitaga nkaryumaho nkashinyiriza”.
Si uwo gusa, kuko hari n’abandi badutangarije ko kwihangana byabananiye, kuri ubu bakaba baragiye kwishinganisha mu Ishami rya Polisi Rishinzwe Iperereza (CID), mu gihe hari n’abayobotse iy’ubutabera basaba gatanya.
‘Ni ishyano, ni agahomamunwa’
Umushumba mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri Zigirinshuti Michel, yavuze ko ari ishyano kumva ko umukozi w’Imana atabanye neza n’uwo bashakanye.
Ati “Kuba abakozi b’Imana bagirana ibibazo mu ngo biba bimeze nk’ishyano ryaguye, kuko iyo udashoboye kuyobora urugo rwawe, ntiwashobora kuyobora Itorero. Iyo bigeze mu nkiko byo, biba byabaye bibi kurushaho.”
Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Théoneste Ngaboyisonga, yatangarije IGIHE ko Abakozi b’Imana bakwiye kuba icyitegererezo.
Yagize ati “Ijambo ry’Imana ntabwo ryemera ko abashakanye batandukana, hano iwacu, iyo umushumba yateshutse ku nshingano ze turamuganiriza, byananirana tukamuheza, kuko uwananiwe kubana neza n’uwo bashakanye ntiyayobora kuyobora Itorero rya Kirisito.”
Yakomeje avuga ko nubwo Umushumba w’Itorero ari umuntu nk’abandi, agomba kubana neza n’uwo bashakanye, akamurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.



















TANGA IGITEKEREZO