Winners Mount Academy yashinzwe mu 2018, itangirana abanyeshuri 20, ariko kubera icyizere ababyeyi bakomeje kuyigirira n’ubunyamwuga mu myigishirize yayo, umubare w’abanyeshuri wagiye wiyongera umunsi ku wundi ku buryo mu 2020 bari bageze hagati ya 50 na 100, aho yari inafite abakozi bari hagati ya 10-15.
Kuva mu 2020 kugeza 2022, abanyeshuri bariyongereye bagera ku bari hagati ya 300 na 400, abakozi bayo bagera hagati ya 20-25.
Muri 2022-2024 abakozi na bo bariyongereye bagera kuri 30, na ho muri uyu mwaka wa 2025, abanyeshuri bamaze kugera kuri 700 banyuze mu maboko ya Winners Mount Academy.
Umuyobozi Mukuru wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, avuga ko mu myaka itatu iri imbere, bateganya kugera ku banyeshuri 1000 no gutanga imirimo ku bakozi barenga 500.
Yagize ati “Turifuza kwagura ikigo cyacu kugira ngo tuzabone uko tugera ku cyifuzo cyo kwakira abana bagera ku 1000 mu myaka itatu twihaye kandi no gutanga akazi ku baturage bacu mu guteza imbere imibereho yabo, ibi ndizere ko bizagerwaho bitewe n’ubuyobozi bwiza dufite budufasha muri byose.”
Muhizi yavuze ko mu rwego rwo kutagarukira mu gufasha abanyeshuri gusa bateganya kubaka ibindi bikorwaremezo bizafasha abahiga n’abaturage muri rusange birimo ivuriro, inzu zitunganya imisatsi n’iguriro rizafasha kubona ibyo bifuza batavuye mu kigo byose bigamije gukomeza gusigasira umutekano wabo no guteza imbere Sosiyete Nyarwanda.
Yongeyeho ko ku wa 7 Nyakanga 2025, ari bwo hazaba ibirori byo gusoza amasomo y’abasoje icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ku nshuro ya mbere muri Winners Mount Academy, kizaba kigizwe n’abanyeshuri 20.
Ati “Abanyeshuri bagiye gusoza amasomo yabo barishimye, natwe tuzishimira kubona icyiciro cyacu cya mbere gisoza amashuri abanza, iyo ni intambwe n’ishema bikomeye kuri twe no ku babyeyi baharerera.”
Winners Mount Academy yakira abana b’inshuke kuva ku myaka itatu kuzamura, aho bigishwa Igifaransa mu myaka ya mbere, bagera mu mashuri abanza bagahabwa amasomo mu Cyongereza, nk’uko biteganywa n’integanyanyigisho ya REB.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!