Uyu muhigo watangajwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu kigo Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, RMB, Dr. Emmanuel Munyangabe, mu nama yahuje abakora mu bucukuzi n’izindi nzego kuri uyu wa 23 Ukwakira.
Mu mabuye y’agaciro acukurwa ku butaka bw’u Rwanda harimo zahabu, coltan, amabengeza (Gemstones), granite, gasegereti, Wolfram n’andi.
Mu mbogamizi zugarije urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda harimo kuba hafi y’umusaruro wose woherezwa mu mahanga, uba udatunganyije.
Ibi ngo bituma ayo mabuye agurwa ku giciro kiri hasi n’inyungu igihugu gikuramo ntiyiyongere.
Munyangabe yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe kuyatunganye bizatwara imyaka irindwi.
Ati “Ni ibintu bitakorwa umunsi umwe. Bisaba gucukura amabuye menshi no kuyatunganya ku bwinshi. Uko tubitegenya, bishobora gufata imyaka irindwi ngo u Rwanda ruzabe rwohereza mu mahanga, amabuye y’agaciro, atunganyije.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari uruganda rumwe rwatangiye gushongesha gasegereti mu 1982 ariko ruza guhagaraga, ubu habonetse abashoramari, bongera kurukoresha ngo uyu mwaka uzarangira rusohoye ibyuma bya mbere.
RMB ivuga ko ifite imishinga yo gutunganya Coltan mu ruganda ruri mu Karere ka Bugesera. Hari kandi n’indi yo gutunga amabengeza n’andi mabuye iri gushakirwa abashoramari, ku buryo bitanga icyizere ko mu myaka irindwi bizaba byuzuye.
Munyangabe ati “Dushaka gutunganya amabuye y’agaciro yose atari ubwoko bumwe gusa. Yose agomba kuzajya atunganywa mbere yo gushorwa ku isoko mpuzamahanga.”
Ubu ibyo u Rwanda rubasha gukora ku mabuye y’agaciro rucukura, ni ukuyayungurura ruyavangura n’ibitaka cyangwa indi myanda gusa.
Mu mwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni $37. Uyu mwaka intego ni miliyoni $600.
RMB iteganya ko mu 2020 amabuye y’agaciro azaba yinjiza miliyoni 800$, na miliyari $1.5 mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO