Ibi bigaragaza ko umusaruro w’amafi wazamutse ku kigero cya 34%, dore ko uyu mwaka wasize habonetse abana b’amafi miliyoni 71,6.
Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w’amafi ungana na toni 80.620.
Mu bigo bashyize imbaraga mu guteza imbere ubworozi bw’amafi harimo na Fine Fish yororera amafi mu Kiyaga cya Kivu ku buso bungana na hegitari 90, mu bigobe byo mu Karere ka Rubavu yatangiranye ishoramari rya miliyoni 300 Frw mu 2017, ryarazamutse rigera kuri miliyari 3 Frw mu ntangiriro za 2026.
Fine Fish yatangiye ubu bworozi mu 2017, itangirana kareremba 10 zikozwe mu buryo bwa gakondo (imigano), muri uwo mwaka wose basaruye toni 60, ikilo bakigurishaga ku mafaranga 3.500 Frw, uyu munsi bageze ku musaruro wa toni 3.000 ku mwaka.
Ifi nini irobwa muri kareremba za Fine Fish ipima ikilo 1,5 mu gihe into ipima amagarama 200. Ku munsi bazigaburira toni 15 z’ibiryo bifite agaciro ka miliyoni 18 Frw. Bagakoresha kandi abakozi 140, muri bo abagore ni 11%.
Umucungamutungo wa Fine Fish, Muhirwa Charles yatangaje ko bamaze kugera ku iterambere rishimishije, ndetse bifuza kuzamura umusaruro mu myaka iri imbere.
Ati “Tuzakomeza kwagura ubu bworozi, kuko twifuza kugera ku musaruro wa toni ibihumbi 12 ku mwaka mu myaka itanu iri imbere, tuvuye kuri toni ibihumbi bitatu ku mwaka turiho uyu munsi.”
Akomeza avuga ko mu mbogamizi bagifite harimo iz’ibikoresho bikoreshwa mu kubaka kareremba bituruka hanze y’Igihugu, ku buryo ababikeneye batabibonera ku gihe kandi bikabageraho bihenze, atibagiwe n’ibiciro by’ikorwamo ibiryo by’amafi bihenze ku isoko.
Niyonsaba Emile umaze imyaka icyenda akorana na Fine Fish yavuze ko yamuhinduriye ubuzima.
Ati “Nsoje amashuri yisumbuye, nasabye akazi barakampa ko kwita ku mafi, nkayabyaza no gucuruza umusaruro, ubu ndubatse mfite umugore n’umwana, nabashije kwigurira ikibanza gifite agaciro ka miliyoni 4 Frw, ndetse ndimo kubakamo inzu y’agaciro ka miliyoni 7 Frw.”
Rusakara Jean d’Amour, Umucungamutungo w’akabari na restaurant bitanga serivisi yo kwakira abagana i Rubavu yavuze ko Fine Fish yaborohereje kubona amafi.
Ati “Fine Fish yaratwegereye tworoherwa no kubona amafi yarobwe uwo munsi uko tuyakeneye, nk’abacuruzi nta mukiriya watunyuzamo ijisho ngo yabuze Ifi, mu gihe mbere byadusabaga kugura amafi menshi tukayabika muri za frigo.”
Uyu munsi Fine Fish igeze ku rwego rwo kwituburira amafi, aho ifite kareremba 150 imwe ifite ubushobozi bwa metero kibe 200, zirererwamo amafi mato (Fingerings) zipima munsi y’amagarama 50.
Bafite kandi kareremba 60, imwe ifite metero kibe 470 n’izindi 15 za metero kibe 900, zishyirwamo amafi manini, kuva ku ifite amagarama 50 kugeza ku ifite 1,5 Kg yo kugurisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!