Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa byayo , Caritas Rwanda, Umuryango gatorika wita ku bakene, wagaragaje ko mu myaka makumyabiri ishize, imaze gutanga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bifasha abababaye.
Muri iki gikorwa cyabaye kuwa 12/12/2014, Padiri mwumvaneza Anaclet uyobora Caritas Rwanda, yagaragaje ko aya mafaranga yagiye cyane mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, gusa ngo ntibaragera ku ntego bifuza.
Yagize ati “ Erega natwe buri mwaka tugira imihigo ariko ntituragera aho twifuza kuko twifuza gufasha abanyarwanda bose bakava mu bukene bakagira imibereho myiza ntituragera aho twifuza kuko buri munyarwanda ntabwo afite imibereho ishimishije kandi twe nicyo cyifuzo cyacu.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko Caritas Rwanda ifite ibikorwa byinshi ikora bifiye abaturage akamoro ndetse n’igihugu muri rusange ariko anasaba abanyarwana bagifite ingeso cyangwa imitekerereze yo guhora bategereje gufashwa bayireka.
Yagize ati “ Ibikorwa Caritasi ikora ni byinshi nko mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage, igira uruhare mu mashuri no mu buvuzi gushakira amacumbi abatayagira, ariko kandi abagifite imitekerereze y’uko iyo umuntu ubafashije yahora abafasha kuyireka.”
Minisitiri Kaboneka yasoje asaba indi miryango y’amadini itaragera ku rwego nk’urwa Caritas kuyifatiraho urugero, kuko byinshi mu bikorwa ikora biba biri muri gahunda za leta.
Nubwo Caritas ivuga ko yateye imbere mu bikorwa byayo ariko, igaragaza ko nyuma ya Jonoside yakorewe abatutsi yahuye n’ikibazo gikomeye cyo kubura inkunga zaturukaga nyinshi zaturukaga hanze kandi aribwo hariho abababaye benshi.


















TANGA IGITEKEREZO