Ibi Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse BDF, cyabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 11 Werurwe 2015, mu kiganiro cyagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanura byimbitse ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’icyo kigo zivuguruye.
Nk’uko byatangajwe na Bulindi Innocent, umuyobozi mukuru wa BDF, imwe muri izo nshingano, ijyanye na gahunda ya leta yo guhanga no guteza imbere umurimo NEP, aho BDF iteganya guhanga imirimo 23 700, ibinyujije muri gahunda yayo yo gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse ndetse no gufasha abaturage kubona inguzanyo bahabwa ingwate.
Hamwe n’izindi nshingano zose bikazafa mu mikorere ivuguruye, bizafasha gukemura ikibazo cy’abajyanaga imishinga yabo mu bigo by’imari ntiyemererwe inguzanyo, bikagarukiraho BDF ntibimenye.
Bulindi yagize ati “ibi bizafasha gukemura ikibazo cy’abajyanaga imishinga yabo mu bigo by’imari ntiyemererwe inguzanyo, bikagarukiraho BDF ntibimenye. Bizafasha kandi abaturage kubona inama n’ubufasha mu kunonosora imishinga yabo ku buryo iba iri ku rwego rubaha byibura icyizere cyo kubona inguzanyo.”
Mu zindi nshingano zivuguruye BDF yahawe harimo kurushaho kwegereza serivisi abaturage ndetse no gushyigikira gahunda yo guteza imbere umurimo.
Mu kwegereza serivisi abaturage umuyobozi wa BDF, Bulindi yavuze ko ubu hafunguwe amashami ya BDF muri buri Karere, ndetse icyakoraga nk’ikigo gihugura abashaka kwihangira imirimo kikaba cyaravuguruwe, aho ubu gisigaye ari “Kora wigire”, aho cyanahawe abakozi bafite ubushobozi bwo gufasha abaturage.
BDF kandi yatangiye gukorana n’abajyanama b’ubucuruzi BDA, kugirango barusheho gufatanya korohereza abaturage kubona inguzanyo ku mishinga yabo, aho umuturage ufite umushinga azajya awushyira abo bajyanama, bakawusuzuma ndetse bakamufasha kuwunonosora, akabona kuwujyana mu kigo cy’imari, cyabona ukwiriye inguzanyo kikandikira BDF kimusabira ingwate.
Umuturage kandi ashobora gufatanya n’umujyanama w’ubucuruzi kunonosora umushinga we, akawumugereza muri “Kora Wigire”, kugira ngo harebwe niba ukwiye guhaba ingwate, basanga wujuje ibisabwa, umujyanama w’ubucuruzi n’umuturage bakawujyana mu kigo cy’imari gusaba inguzanyo.
Ku kibazo cy’uko hari imishinga ihomba cyangwa ikadindira, Bulindi yavuze ko bazajya bakora ibishoboka byose bagakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga, kandi ko basaba buri muturage kubamenyesha hakiri kare igihe batinze guhabwa inguzanyo cyangwa bagize ikindi kibazo kugira ngo bahabwe inama cyangwa ubundi bufasha.
Kubera ikibazo cy’abantu bahindura imishinga bari bishingiwe na BDF, ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko imwe muri yo yahombye, bityo kikaba gifite igihombo kingana na 3% bigaragara ko Banki zitazayahomba burundu, bigatuma yishyuzwa BDF kuko ari yo yari yishingiye iyo mishinga. Hari n’igihombo cy’9% bigaragara ko ari ubukerererwe ariko ashobora kuboneka.



















TANGA IGITEKEREZO