Ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima OMS buratangaza ko mu kwezi kwa mbere inkimgo za ebola zizatangira gutangwa niba zizaba zaramaze kwezwa ko zizewe.
Dr Marie Paule Kieny yavuze ko inkingo ebyeri ziri mu igeragezwa zizaba zaramaze gusuzumwa mu kwezi k’Ukuboza. Izo nkingo zirimo kugeragerezwa mu Burayi, Afurika ndetse Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu mezi atatu inkingo za Ebola ziratangira gukoreshwa - OMS
Dr Kieny avuga ko igihe izo nkingo zizaba zimaze kwemezwa zizatangira gukoreshwa muri Afurika y’uburengerazuba mu kwezi kwa Mutarama 2015, kugira ngo hasuzumwe ubudahangarwa bwazo mu bihumbi b’ibihumbi by’abantu.
Yagize ati "Sinavuga ko mu kwezi kwa mbere muri 2015 tuzakora ubukangurambaga mu butaruge bose ngo baze kwikingiza Ebola ariko nta numwe mu bakorerabushake bazandura Ebola n’ubwo izo nkingo ziri mu igeragezwa”
Nta gikozwe Abantu 10 000 bashobora kuyandura ku munsi
Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abasaga 4500 muri Afurika y’uburengerazuba kandi abahanga bavuga ko ntagikozwe ku isi hajya handura abantu 10,000 ku munsi mu mezi abiri ari imbere.
Ubu u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gusuzuma abantu baturutse mu bihugu birimo Ebola mu rwego rwo kwirinda icyo cyorero.



















TANGA IGITEKEREZO