00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi atatu, BRD imaze kugaruza miliyoni zisaga 198 y’inguzanyo ya buruse

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 11 March 2016 saa 04:09
Yasuwe :

Kuva muri Mutarama kugeza ubu, Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko imaze kwishyuza miliyoni zirenga 198 z’amafaranga y’u Rwanda mu bantu bari mu kazi bigiye ku nguzanyo ya buruse ya Leta.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo BRD yahawe inshingano zo gucunga no gutanga inguzanyo z’abanyeshuri biga mu mashuri makuru za Kaminuza, kwishyuza inguzanyo ya buruse ku barangije kwiga bari mu kazi no gufasha ababyeyi kuzigamira uburezi bw’abana babo.

Ubuyobozi bwa BRD buvuga ko nubwo muri iki gihembwe intego nyamukuru itari ukugaruza amafaramga y’inguzanyo yahawe abarangije kwiga, babashije kwishyuza miliyoni 198,221,758 kandi bizeye ko aziyongera , ngo kuko mu gihembwe gitaha ari cyo bazibandaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe, Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankole yavuze ko bafite ingamba zirimo kuganira n’abakozi n’abakoresha, gutanga urutonde rw’abarimo imyenda mu bigo bakorera hifashishijwe amakuru y’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) n’umushinga w’indangamuntu.

Yagize ati “Hazabaho kuganira nabo kuko twamaze kwegeranya amakuru yose. Abazinangira bazakurikiranwa nkuko amategeko abiteganya.”

Kuva mu 1980 abigiye ku nguzanyo ya leta bose barishyuzwa umwenda ungana na miliyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda. Umwaka ushize hishyujwe miliyari ebyiri gusa.

Uyu mwaka BRD ifite intego yo kwishyuza miliyari eshatu na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’uburezi muri BRD Fred Mugisha, yasobanuye ko kugeza ubu bafite abakoresha 450 bakorana na bo mu kwishyuza n’abandi bantu 1700 barimo kwishyura inguzanyo ya buruse.

Akomeza avuga ko hishyurwa amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi wongeyeho ahabwa umunyeshuri ngo amutunge buri kwezi. Uwishyura inguzanyo akatwa 10% by’umushahara we mbumbe n’inyungu ya 11% by’ayo yishyura ku mwaka.

Uretse kwishyuza inguzanyo, BRD yanahawe inshingano zo kuyicunga no kuyitanga, aho mu mezi atatu imaze gutanga amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi n’ayo gutunga abanyeshuri angana na miliyari 8.3, yahawe abanyeshuri 26,487 mu banyeshuri 28,018 bayigenewe.

BRD isobanura ko abanyeshuri batarabona inguzanyo yabo byatewe n’ibibazo bafite muri konti zabo kandi ko barimo kwegerwa bakabikosora. Kuri ubu amafaranga asigaye ava kuri BRD ajya kuri konti z’abanyeshuri mu gihe mbere yabageragaho asinyweho n’abantu 16 bigatuma atinda cyane.

Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankore
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'Uburezi muri BRD, Fred Mugisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages