00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi atandatu abaturage babajije Leta ibibazo hafi miliyoni mu buryo bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 July 2026 saa 06:51
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yagaragaje ko mu mezi atandatu ashize itangije urubuga rwo kwakiriraho ibibazo by’abaturage mu buryo bw’ikoranabuhanga, hamaze kunyuzwaho ibikabakaba miliyoni kandi ko bimwe byakemuwe abaturage batavuye aho bari mu gihe ibindi bigikurikiranwa.

Ku wa 20 Mutarama ni bwo MINALOC yatangije urubuga yise Mbaza, rugamije kuruhura abaturage ingendo bakora bajya mu nzego za Leta gutanga ibibazo bafite.

Ni urubuga rutagamije gukuraho ubundi buryo abaturage banyuzamo ibibazo babaza Leta, ahubwo rugamije kwihutisha imitangire ya serivisi ku bibazo bidasaba nko kujyanwa mu nkiko.

Imikorere ya mbaza.gov.rw ntitandukanye cyane n’izindi mbuga kuko kuyisura ari ibisanzwe ugahita ubona amakuru y’ibanze, ariko hakabaho no kwiyandikishaho ugahabwa ijambo-banga ryo kujya winjiramo ugatangamo ibibazo.

Umuntu wamaze kwiyandikishamo aba afitemo konti agahabwa n’ibiyiranga, hanyuma agatanga ikibazo kigahabwa kode igitandukanya n’ibindi, akajya ayifashisha akurikirana aho kigeze. Gusa, hari n’ubundi buryo bwo gutanga ikibazo mu ibanga ugitanga adasabwe ibyo kwiyandikisha.

Ibyo ashobora kubyikorera mu ikoranabuhanga atunze cyangwa iyo kode akayandika ku rupapuro undi ubisobanukiwe akamufasha kureba aho ikibazo cye kigeze cyangwa uko cyekemuwe.

Urwo rubuga rwubatswe ku buryo rurimo inzego zose za Leta zirebana no gukemura ibibazo byose, ku buryo iyo ikibazo gitanzwe zihita zikibona zigatangira kugikurikirana kandi zikagaragaza aho kigeze ku buryo uwagitanze iyo yinjijemo ya kode abona aho kigeze.

Biteganyijwe ko nta kibazo kigomba kurenza iminsi itanu y’akazi muri urwo rubuga nta kintu kiri kugikorwaho.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri MINALOC, Joseph Curio Hakizimana, yabwiye IGIHE ko icyo bari biteze kuri urwo rubuga kiri kugerwaho.

Ati “Abaturage bakiriye uru rubuga neza kuko bari bamaze kubona uko Irembo ryabaryoheye mu buryo bw’ikoranabuhanga. Umturage wasangaga agendana agakayi karimo ikibazo aho ageze bamutereramo kashe ariko kakaba katakara ariko ikoranabuhanga ribika byose.”

Kuva muri Mutarama uru rubuga rutangijwe, ibibazo 998.546 bimaze kurutangirwaho birimo 367.779 byakemuwe n’ibindi 7477 bigikorwaho, 202 byajuririwe n’ ibindi birenga 600.000 byagiye bifatwaho imyanzuro inyuranye ariko bigikurikiranwa.

Hakizimana yavuze ko muri ibyo bibazo byakemutse, byinshi byagiye bikemurwa mu gihe kiri hagati y’iminsi ibiri n’itatu kandi byiganjemo ibijyanye n’imibereho y’abaturage ya buri munsi.

By’umwihariko muri ibyo bibazo byatanzwe harimo n’ibijyanye n’inzego abaturage bashyizweho zijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, cyane cyane nyuma y’uko gutanga ubusabe bwo kwizihinduza byemewe.

Icyakora Hakizimana yavuze ko imbogamizi iri mu zagaragaye kuri Mbaza ari abaturage batarisanga mu ikoranabuhanga, ku buryo hagomba gushyirwa imbaraga mu kuribigisha, ariko na bo bagasabwa gushyiraho akabo.

Ikindi MINALOC iri gusuzuma ku mikorere ya Mbaza ni icyifuzo abaturage batanze ko hashyirwaho n’uburyo bwo gutanga ibibazo bakoresheje telefone banyuze ku kanyenyeri bizwi nka ‘USSD’ bwafasha cyane abadakoresha ‘smartphones’ ndetse no gushyiraho ‘application’ ya Mbaza.

Mu mezi atandatu abaturage babajije Leta ibibazo hafi miliyoni mu buryo bw’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages