Ni imurikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 118 baturutse mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga nibwo ryafunguwe ku mugaragaro, nubwo guhera tariki 26 Nyakanga aba mbere bashaka guhahira muri Expo imiryango yari ikinguye.
Umunyamakuru ufata amafoto wa IGIHE yatembereye muri Expo, afata amafoto 40 agaragaza uko byifashe muri iryo murika mbonekarimwe mu mwaka.
Inkweto zigezweho z'abagabo kandi zikomeye zigaragara ku bwinshi muri Expo
Inkwe z'abagabo n'abagore ziri mu biri gucuruzwa ku bwinshi
Abacuruzi bo mu bihugu bisaga 20 bahuriye mu Rwanda muri Expo Mpuzamahanga
Imigato ikorwa mu bijumba iri gucuruzwa muri Expo i Gikondo
Abana batemberezwa muri Expo ntibicwa n'irungu
Biba ari umunezero ku bana basohokana n'ababyeyi babo muri Expo
Tecno yashyizeho uburyo butuma abasura ikibanza cyayo muri Expo baticwa n'irungu
Avoka ni rumwe mu mbuto zaje kumurikwa muri Expo
Abacuruzi b'imbuto zitandukanye nk'izi nanasi, bitabiriye Expo
Bimwe mu byuma Polisi iri kumurika byifashishwa mu kuzimya inkongi
Iki gice cyagenewe abana ngo bidagadure muri Expo
Ibyicungo by'abana byarateganyijwe
Abana bashyiriweho uburyo bwo kwidagadura buhagije
Urusenda rutunganyirizwa mu Rwanda rwaje kumurikwa
Umuvinyo ukorwa mu nanasi muri Expo
Imitako ya kinyafurika iri mu biri gucuruzwa muri Expo
Abakunzi ba mushikaki ntibatanzwe muri iri murikagurisha
Abatetsi na ba mucoma b'abahanga baba basiganwa, baharanira ko icyo kurya kitabura ku meza
Abanyabufindo baba biyerekana mu bufindo bwabo, ngo bashimishe abitabiriye
Ibigo bikora amavuta yo kwisiga nabyo ntibyatanzwe
Abacuruza amavuta y'uruhu ntibatanzwe
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rurahari ngo rusobanure serivisi rutanga zirimo n'z'ubukerarugendo
Umwe mu bakozi ba Polisi agaragaza uburyo bwiza bwo kwitabara mu gihe hadutse inkongi mu rugo
Polisi iri kugaragaza serivisi zayo zirimo izo kuzimya inkongi n'uburyo abaturage babyirinda
Muri iyi Expo hari kumurikwa moto z'amashanyarazi kandi zihendutse



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!