00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kwitegura amatora Green Party yahuguwe ku miyoborere myiza na politiki iboneye

Yanditswe na

Williams

Kuya 28 November 2014 saa 01:11
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakoze amahugurwa yongerera ubumenyi mu bya Politiki n’imiyoborere, yagenewe abanyamuryango baryo mu turere tw’Intara ebyiri n’Umujyi wa Kigali. Bahuguwe kandi no ku kubungabunga ibidukikije.
Abahuguwe ni abayoboke ba Green Party bahagarariye abandi mu Karere ka Kirehe Intara y’Uburasirazuba, n’abayoboke b’iri shyaka bari mu Karere ka Muhanga Intara y’Amajyepfo, ku nkunga y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu (…)

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakoze amahugurwa yongerera ubumenyi mu bya Politiki n’imiyoborere, yagenewe abanyamuryango baryo mu turere tw’Intara ebyiri n’Umujyi wa Kigali. Bahuguwe kandi no ku kubungabunga ibidukikije.

Abahuguwe ni abayoboke ba Green Party bahagarariye abandi mu Karere ka Kirehe Intara y’Uburasirazuba, n’abayoboke b’iri shyaka bari mu Karere ka Muhanga Intara y’Amajyepfo, ku nkunga y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Mu nyigisho zinyuranye zatanzwe, abahuguwe babashije gusobanukirwa politiki icyo ari cyo, n’uburyo bwiza ikorwamo ku nyungu z’abo ikorerwa. Bahuguwe kandi ku miyoborere myiza no kwirinda amakimbirane, basobanurirwa amahame , amabwiriza n’imigendekere myiza y’amatora, uburyo buboneye bwo kwiyamamaza no guharanira intsinzi mu matora, uruhare rw’amashyaka ya politiki mu kubaka demokarasi, ubufatanye hagati y’abikorera, Leta na ba Rwiyemezamirimo bakiri bato mu guteza imbere igihugu, n’ibindi.

Bamwe mu banyamuryango b'Ishyaka Green Party - DGPR

Mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire, abanyamuryango ba Green Party muri utu turere tubiri twombi banasobanuriwe uruhare rw’ubwuzuzanye n’uburinganire mu ifatwa ry’ibyemezo biteza ubukungu bw’igihugu imbere.

Aya mahugurwa y’abanyamuryango ba Green Party bahagarariye abandi mu turere twa Muhanga na Kirehe, aje akurikira ayayabanjirije yakorewe mu turere twa Rubavu (Iburengerazuba), Musanze (Amajyaruguru), Huye (Amajyepfo) na Bugesera (Iburasirazuba).

Abarwanashyaka bahabwaga umwanya wo kubaza, bagasubizwa

Nyuma y’abo mu Ntara, hakozwe kandi amahugurwa mu Mujyi wa Kigali, aho abarwanashyaka ba Green Party bahuguwe ku ngingo zavuzwe ejuru, hakiyongeraho no kubungabunga no kwita ku bidukikije, nka kimwe mu biri mu nshingano iri shyaka rifite.

Mu myaka itatu iri imbere uko yose ikurikirana (2015, 2016, 2017), izakorwamo amatora y’ingeri zinyuranye, kuva ku nzego z’ibanze, Abadepite, Abasenateri, n’abandi kugera kuri Perezida wa Repubulika. Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryamaze kwemeza ko rizatanga aabakandida mu matora y’inzego zinyuranye, by’umwihariko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’2017.

Jean Paul Nzeyimana na Dr Frank Habineza, abayobozi b'Ishyaka Green Party

Guhugura abanyamuryango b’Ishyaka DGPR, ni imwe mu ntambwe iri shyaka rikomeje gutera nyuma yo kwiyandikisha byemewe n’amategeko y’u Rwanda, nk’umutwe wa Politiki ugamije iterambere ry’abanyarwanda, rishingiye kuri Dekokarasi nyayo, hanabungwabungwa ibidukikije ngo abatuye isi barusheho kugira amagara mazima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages