Ku wa 21 Mata 2026 ni bwo RIB yerekanye itsinda ry’abatekamutwe bari bamaze gucucura abantu utwabo bababeshya ko babagurisha ‘Quinoa’, icyo gihe hakaba hari hamaze gutangwa ibirego bibiri.
Nyuma y’ukwezi kumwe gusa herekanywe aba batekamutwe bari bakurikiranyweho kwiba arenga miliyoni 53 Frw n’ibihumbi 3$, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abamaze gutanga ibirego bagera kuri 15.
Ni mu gihe amafaranga bataka kwibirwa muri ubu butekamutwe yo yageze kuri miliyoni 86 140.000Frw.
Mu butumwa bwe, Dr Murangira yagize ati “RIB irashishikariza abantu kutajya bihererana ibintu nk’ibi, aho abantu baza bakabihugikana babashishikariza gushora imari mu bintu babizeza ko byunguka byihuse. Turasaba buri wese wabeshywe ibinyoma bifitanye isano na ‘Quinoa’ gutanga ikirego.”
Abakurikiranywe kuri iki cyaha bakurikiranwaho ibyaha birimo icyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, iyo ubihamije n’Urukiko uhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo ubihamijwe n’Urukiko uhanishwa igifungu kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze 5Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!