00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kibaya cya Bugarama bwageze kuri 34,5°C: Iminsi ya nyuma ya Nyakanga yaranzwe n’ubushyuhe budasanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2026 saa 02:20
Yasuwe :

Meteo Rwanda yatangaje ko mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga 2026 (kuva ku wa 21 kugeza ku wa 31), ubushyuhe bwari buri hejuru y’ikigero gisanzwe mu bice byinshi by’igihugu, aho mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi hapimwe ubushyuhe bwo hejuru bwa dogere Selisiyusi 34,5.

Raporo y’Imihindagurikire y’Ikirere ya Meteo Rwanda igenewe Abahinzi n’aborozi, yasohotse ku wa 3 Kanama 2026, igaragaza ko ubushyuhe bwari buri hejuru y’impuzandengo isanzwe iboneka muri ayo matariki, hashingiwe ku bipimo by’imyaka 30 ishize.

Muri icyo gihe, ubushyuhe bwo hejuru bwari hejuru y’ikigereranyo cy’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati ya tariki ya 21 na 31 Nyakanga mu bice byinshi by’igihugu. Igipimo cy’ubucyuhe kiri hasi cyane cyapimwe ku bupimiro bwa Ruhunde mu Karere ka Burera, cyari dogere Celcius 23,1, mu gihe Bugarama mu Karere ka Rusizi ari ho habonetse ubushyuhe bwo hejuru bwinshi kurusha ahandi, bungana na dogere Selisiyusi 34,5.

Meteo Rwanda yagaragaje ko by’umwihariko mu Kibaya cya Bugarama ari ho hashyushye kurusha ahandi mu gihugu muri iyo minsi.

N’ubushyuhe bwo hasi bwagaragaje impinduka, aho ahenshi mu gihugu bwari hejuru y’ikigero cy’impuzandengo gisanzwe kiboneka muri ayo matariki. Ku bupimiro bwa Busogo mu Karere ka Musanze, hapimwe ubushyuhe bwo hasi bwa dogere Selisiyusi 11,4, ari na ho hakonje kurusha ahandi. Bugarama yo hapimiwe ubushyuhe bwo hasi bwa dogere Selisiyusi 19.

Imvura yabaye nke mu bice byinshi by’igihugu

Muri iyo minsi 10 ya nyuma ya Nyakanga, imvura yaguye yari nke ugereranyije n’ikigereranyo cy’imvura isanzwe igwa muri icyo gihe mu myaka myinshi ishize.

Icyakora, hari uduce twabonye imvura yiyongereye, harimo ibice by’amajyaruguru y’iburengerazuba ndetse n’Uturere twa Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi, Bugesera, Kamonyi na Huye.

Ahandi ho, imvura yabonetse mu gihe kiri hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine. Imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Busogo ISAE mu Karere ka Musanze, aho yageze kuri milimetero 52,1 mu minsi ine. Gisenyi Aero mu Karere ka Rubavu hapimwe milimetero 26,3 mu minsi itatu, naho Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke hapimwe milimetero 15,3 mu minsi ibiri.

Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo ndetse no mu Turere twa Rusizi, Karongi, Bugesera, Nyagatare, Ngoma na Kayonza, nta mvura yaguye muri icyo gihe.

Meteo Rwanda yavuze ko ubuhehere bw’ubutaka bwakomeje kugabanuka ahenshi mu gihugu bitewe n’ibihe by’impeshyi, uretse mu bice bimwe by’Intara y’Iburengerazuba aho bwiyongereye kubera imvura yahaguye muri ayo matariki.

Ikigo cy’iteganyagihe cyatangaje ko ubuhehere bw’ubutaka bushobora gukomeza kugabanuka mu minsi ikurikiyeho bitewe n’uko igihugu cyari mu bihe by’izuba.

Ku bijyanye n’iteganyagihe ryo kuva ku wa 1 kugeza ku wa 10 Kanama 2026, Meteo Rwanda yavuze ko imvura iteganyijwe mu bice bimwe na bimwe by’igihugu iri hagati ya milimetero 0 na 25, ikaba iri hasi y’ikigereranyo cy’imvura isanzwe igwa muri ayo matariki.

Abahinzi basabwe kwegera abashinzwe ubuhinzi babegereye kugira ngo bagire inama ku myiteguro y’igihembwe cy’ihinga A 2027, mu gihe abari mu gihembwe cy’ihinga C bashishikarijwe guhinga mu bishanga no kuhira imyaka aho bishoboka.

Aborozi na bo basabwe kwegera abaveterineri kugira ngo bagire inama ku buryo bwo kubungabunga amatungo hashingiwe ku kirere giteganyijwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages