Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere tuza imbere mu kugira abaturage bakunda umupira w’amaguru. Ibi bitizwa umurindi n’ikipe y’aka karere ya Musanze FC.
Ubwitabire bw’abafana bayo nibwo bushyira igitutu ku buyobozi kugira ngo harebwe uko bakwidagadura ku rwego rwo hejuru. Ibi bijyana n’ibikorwaremezo bigezweho kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Kuri uyu wa 11 Mutarama 2023 nibwo Abakozi b’Akarere ka Musanze bahagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Kanayoge Alex bahuye n’aba CRBC bahagarariwe na Toan Weian.
Nyuma yo guhura aba bombi nta kintu gihambaye bavuganye kuko ari ku nshuro ya mbere bahuye, ariko mu gihe kiri kuza ibiganiro bizakomeza kandi bivemo inyugu nkuko bishimangirwa na Rucyahana Mpuhwe Andrew.
Ati “Ibiganiro byacu biracyari mu ntangiriro. Kugeza ubu nta kintu gihambaye ku birebana n’ibyo impande zombi zikeneye zaganiriweho, gusa mu gihe cy’ukwezi twizera ko bizaba byamaze kujya mu buryo.”
Nubwo ibiganiro bitagiye kure ariko, izi mpande zombi zasuye ibice bishobora kuba byakubakwamo stade nshya, hanasurwa stade Ubworoherane isanzwe yakira imikino, kugira ngo harebwe niba ishobora kuvugururwa.
China Road Building Corporation ikorera mu bihugu birenga 60, imaze gushinga imizi mu Rwanda kuko imaze kuhubaka ibikorwa bitandukanye birimo imihanda, ya Butare-Kitabi, Mwityazo-Ruvumbu, Kayonza-Rusumo n’indi yo mu Mujyi wa Kigali.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!