00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gice cya kabiri cya Nzeri mu Rwanda hazatangira kugwa imvura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2026 saa 03:59
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2026 hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 10 na 64 mu bice bitandukanye by’igihugu, aho izagwa ku kigero gisanzwe cyangwa munsi gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri icyo gihe.

Meteo Rwanda yavuze ko iri teganyagihe rireba igihe cyo kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Nzeri 2026, aho imvura nyinshi iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba, ibice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru ndetse no mu bice bimwe by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Mu bindi bice by’igihugu, hateganyijwe imvura iri munsi gato y’isanzwe igwa muri iki gice cy’ukwezi. Muri rusange, imvura izagwa iri hagati ya milimetero 10 na 64, mu gihe iminsi izagwamo imvura iteganyijwe kuba iri hagati y’iminsi ibiri n’ine bitewe n’aho umuntu aherereye.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 64 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, uretse bimwe mu bice byo mu Turere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke. Iyi mvura kandi iteganyijwe mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe ndetse no mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru.

Meteo Rwanda kandi yatangaje ko imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 izagwa mu Turere twa Muhanga, Nyagatare na Gatsibo, ndetse no mu bindi bice by’Intara y’Amajyaruguru, Nyamagabe na Nyaruguru. Hari kandi ibice by’Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Rwamagana na Kayonza biteganyijweho iyo mvura.

Mu bindi bice bisigaye by’igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30, mu gihe mu bice byinshi bya Bugesera, mu majyepfo ya Ngoma na Kirehe ndetse no mu gace k’Amayaga hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20.

Ku bijyanye n’ubushyuhe, Meteo Rwanda yavuze ko ubushyuhe bwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 33, naho ubukonje bwo hasi bukaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 19. Ubu bushyuhe buteganyijwe buri hejuru gato y’impuzandengo isanzwe iboneka muri iki gihe.

Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 31 na 33 buteganyijwe cyane cyane mu bice byo hagati n’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali, henshi mu Karere ka Bugesera, uburasirazuba bwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, amajyaruguru ya Kirehe, Amayaga ndetse no mu Kibaya cya Bugarama.

Ku rundi ruhande, ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12 buteganyijwe mu bice byinshi bya Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze, Ngororero ndetse no mu bice bimwe bya Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.

Meteo Rwanda yanatangaje ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda mu bice bitandukanye by’igihugu. Umuyaga mwinshi cyane uteganyijwe mu Turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyamasheke, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Musanze na Burera.

Iki kigo cyagiriye inama Abaturarwanda, cyane cyane abatuye ahateganyijwe umuyaga mwinshi, gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaterwa n’uwo muyaga no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe gukumira ibiza.

Mu gice cya kabiri cya Nzeri mu Rwanda hazatangira kugwa imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages