Icyumweru kigomba gutangira tariki ya 9 Ugushyingo kigasozwa tariki ya 14 Ugushyingo kizibanda mu kugaragaza ishusho y’inyungu abanyarwanda bingeri zose bazakura ku kuba mu muryango w’ibihugu by’uburasirazuba bwa Afurika.
Innocent Safari, umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango w’Uburasirazuba bwa Afurika ahamya ko iki cyumweru kigomba kurangira abanyarwanda bibyiciro bitandukanye barushijeho kumva inyungu bateze mu muryango. “kuva twakwinjira muri uyu muryango ni inshuro ya Gatandatu dushyiraho icyumweru cyagenewe uyu muryango. Tuzazengurua igihugu dusobanurira abanyarwanda inyungu zo kuba mu muryango.”
Bimwe mu bikorwa byingenzi biteganywa muri uyu muryango, harimo guhuza za gasutamo bizafasha abahuriye muri uyu muryango kudatanga amahoro ya Gasutamo igihe bari muri gukorera ubucuruzi muri bihugu bigize uyu muryango bikajyana no kugabanya ibiciro by’ubwikoreza aho Minisiteri ifite uu muryango mu nshingano ihamya ko amadorali ya Amerika akabakaba 1000 amaze kuvanwa ku mafaranga umucuruzi yacibwaga ku bwikorezi bw’imizigo.
Abari muri uyu muryango kandi biteganywa ko bagomba guhurira ku isoko rusange. Kugeza ubu urujya n’uruza muri uyu murynago rwemerera abatuye ibi bihugu gukoresha irangamuntu uva cyangwa muri kimwe mu bihugu bigize umuryango. Aha hakiyongeraho gushora imali mu buryo bworoshye ndetse no gukoresha Visa imwe kur ba mukererugendo bazenguruka ibi bihugu. Nubwo amasezerano yo gushyiraho ifaranga 1 yasinywe mu mwaka wa 2013 ngo intego yo kubigeraho iracyari ndende dore ko bitegnyijwe ko biaba byagiye mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10.
BIteganyijwe ko icyumweru cyahariwe ibikorwa by’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika bizibanda ku biganiro mpaka bizahabwa abanyeshuri bo muri Kaminuza y’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi na Mounte Kenya , mu gihe urubyiruko rwibumbiye muri Kigali Shapers ndetse n’abaturage b’ingeri zitandukanye nabo bazaganira n’abakozi b’iyi minisiteri mu bihe bitandukanye. Iki cyumweru kizasorezwa mu karere ka Kirehe aho abaturage baturiye umupaka wa Rusumo bazakorana umuganda n’abakozi ba Minisiteri bakanaganira ku nyungu z’uyu muryango.
Iki cyumweru cyahariwe umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika gifite insangamatsiko igira iti ” Gucukumbura ibikorwa bigize umuryango w’akarere.”



















TANGA IGITEKEREZO