00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 32 irashize: Mu cyumba cya Televiziyo Rwanda ku munsi wa mbere igaragara

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 31 December 2024 saa 07:52
Yasuwe :

Uku ubona abantu babukereye biteguye kurasa umwaka bakinjira mu wundi, uku ubona bashyashyana bamwe bagura utwenda dushya bazaserukana, abandi bamanuza akaboga cyangwa batsinda amabuguma, uku ubona benshi buhanya bajya mu nsengero ngo bawusorezeyo bahatangirire n’undi, mu 1992 byari birenze ibyo cyane.

Amatsiko yari menshi ku baturarwanda bari bamaze iminsi bateguzwa kubona ibyo amaso yabo atari yarigeze abona ndetse no kumva ibyo batari barigeze bumva. Kuri radiyo hari hamaze iminsi hacaho amatangazo amenyesha ko mu Rwanda hazatangira televiziyo bwa mbere mu mateka, ku wa 31 Ukuboza 1992.

Benshi bari bamaze iminsi bibaza aho bazayirebera, bibaza uko biba bimeze, uko isa ndetse niba koko ushobora kubonamo abantu. Hari ababuze igisubizo, hari n’abamenye bamwe muri mbarwa bari batunze inyakiramashusho, ubwo biha ingamba zo kujya kuyivumba kugira ngo birebere ayo mateka yanditswe, bajye babona ibyo bazabwira n’abuzukuru ko umunsi wa mbere televiziyo igera mu Rwanda bari bahari.

Televiziyo yageze mu Rwanda bwa mbere ni Televiziyo Rwanda (TVR) yari iya ORINFOR (yaje guhinduka RBA). Yatangiye kugaragara bwa mbere ku itariki 31 Ukuboza 1992. Icyo gihe yakoraga iminsi ibiri mu cyumweru, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro ubundi igafunga.

Itangira bwa mbere Nkurunziza Innocent, ni umwe mu bari inkingi za mwamba mu itangira ryayo, kuko yari umutekinisiye Mukuru, ndetse we na bagenzi bandi bari bavuye guhugururirwa mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’i Burayi, ku mikorere ya Televiziyo.

Ati “Itangira bwa mbere byari bigoranye, mu bihe twakoreragamo byari biruhije, kubera ko n’abantu bumvaga ibyo bya tekinike bari bake, byari biruhije rero, byasabaga akazi kenshi. Ndakubwira nko muri analog, ibintu byo muri studio byasabaga ubwitonzi n’ubushishozi bukomeye.”

Yavuze ko ubwo biteguraga itangira rya televiziyo, byabasabye kumara iminsi bitegura, bashyira ku murongo ibyagombaga kuzakoreshwa byose mbere y’iminsi itatu, bakajya bahora bagenzura ko bikiri mu murongo, bategereje ko umunsi nyamukuru ugera.

Yagize ati “Icyo gihe ijya gutangira, twiteguyeho nk’iminsi itatu mbere, tureba bimeze bite, bizagenda gute, bategura n’ibiganiro bizatangira icyo gihe, nakubwira ko mbere yaho twari twabanje gushaka ibiganiro bizacaho,”

“Nagendaga nkora lisiti y’ibimaze kurangira, noneho nkajya nsubira inyuma nkareba ko bikiri mu murongo, ko bikimeze neza [...] buri saha, buri kanya, nabaga ndi mu igenzura. Urumva nyine hari igitutu n’abantu bambaza bati ‘ibi bintu birakunda’, nkababwira nti birakunda.”

Uko abahuguriwe gukora kuri televiziyo barimo bitegura, abaturage na bo bari bategerezanyije amatsiko uwo munsi, kuko bari bamaze iminsi bawukangurirwa binyuze mu matangazo yanyuraga kuri radiyo, babwirwa ko televiziyo izatangira ku itariki ya 31 Ukuboza 1992.

Nubwo benshi bari bafite amatsiko yo kubona ibyo amaso yabo atari yarigeze areba, bari bafite n’impungenge kuko icyo gihe inyakiramashusho [televiziyo] yari imbonekarimwe, benshi bibazaga uburyo bazabasha kujya bayireba, bikababera ihurizo.

Bamwe basabye ko bashaka za nyakiramashusho za rutura bakazimanika ahahurira abantu benshi kuburyo bajya bahateranira bakayireba, abandi basaba ko zashyirwa mu masangano y’imihanda, abandi bati zashyirwa kwa muganga n’ahandi.

Ntibyatinze, wa munsi wari utegerejwe na benshi, warashyize urasohora, tariki ya 31 Ukuboza 1992, i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umunyamakuru Martin Mateso ni we wavugiye kuri Televiziyo Rwanda bwa mbere. Mu Rufaransa rwinshi yatangiye agamira n’abaminisitiri batandukanye bari baje kuganira iyo televiziyo.

Icyo gihe televiziyo yafunguraga saa kumi n’ebyiri igafunga saa yine z’ijoro, Nkurunziza avuga ko zari impamvu zo kutagira abakozi n’ibikoresho bihagije, ndetse ko n’ibiganiro bitari bihagije, ibyatumaga ikora iminsi ibiri gusa mu cyumweru na bwo amasaha abaze, indi minsi bakaba bari gutegura ibyo bazacishaho.

Ati “Hari ibikoresho bike, noneho hakabura n’ibyo gucishaho, ni yo mpamvu hari ugukora amasaha make [...] Ikindi cyari kigoranye ni abakozi, abakozi batangiye ari bakeya ku buryo batari gushobora gukora amasaha 24/24 kandi buri munsi.”

Televiziyo igitangira yakoreshaga uburyo buzwi nka ‘analog’, aho ibintu byinshi byasabaga ‘aba-techniciens’ kubikora mu buryo gakondo, bitandukanye n’uburyo bwa ‘digital’, aho ibyinshi byikora mu buryo bworoshye.

Nkurunziza yasobanuye ko harimo akazi kenshi mu buryo bwose, kuko abakora kuri Camera, byabasabaga kubanza kurwana no kujyanisha amabara y’uko abantu bagaragara, hanyuma bagakurikizaho kujyanisha amashusho n’amajwi, ndetse bakanatondeka imashini mu buryo butuma ibintu bigaragara uko biri bidacuritse cyangwa ngo bibusane.

Ati “Iyo imwe yabaga ibusanyije n’indi, washoboraga gusanga wenda nk’amashusho arabusanyije igice cyo hasi kikajya hejuru, ibyo twarabyitwararikaga cyane, ariko byabagaho, nk’iyo byabaga byabaye iyo nkuru ntabwo yacagaho, twabwiraga abantu ko twagize ikibazo tekinike.”

Nkurunziza yavuze ko guhera mu 2006, Televiziyo Rwanda yatangiye kujya mu buryo bwa ‘digital’, iza kujyaho neza mu 2009, aho icyo gihe yageze ku ma-shene umunani. Kuva icyo gihe hatangiye inzira yo gukuraho burundu uburyo bwa ‘analogue’, hashyirwaho igihe ntarengwa ku baturarwanda cyo kuba baguze ‘decoder’ za ‘digital.

Ku itariki ya 31 Nyakanga 2014, ni bwo inkuru yasakaye hose igira iti “U Rwanda rwahagaritse burundu uburyo bwo gusakaza amashusho n’amajwi bwa “analogue“ uyu munsi ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2014 mu gihugu cyose hatangizwa uburyo bushya bugezweho bwa “digital”.”

Kuva icyo gihe Televiziyo Rwanda yagiye itera imbere ihindura imikorere, ari na ko hatangiye kuvuka televiziyo zigenga na zo zinjira ku ruhando, Abanyarwanda bagira amahitamo menshi.

Uko imyaka yagiye itambuka, ibintu byagiye bikomeza guhinduka, aho kugeza ubu imbuga nkoranyambaga na zo zateye imbere cyane, ndetse zihinduka nka hamwe hashobora gusangwa amakuru nk’ayanyuraga kuri Televiziyo.

Benshi ntibatinya kuvuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuzaba imva y’itangazamakuru risanzwe ririmo televiziyo. Umuyobozi Mukuru wa RBA, Barore Cleophas, we si ko abibona, avuga ko urugendi rwose televiziyo yanyuzemo ari rugari, ndetse ko itazabura gukomeza kubaho no muri iki gihe cy’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Itangazamakuru kuri iki gihe riri ‘digital’, turimo kubaka ubushobozi butuganisha no muri iyo si kuko ni ho abantu bimukiye [...] nta muntu ugitegereza isaha y’amakuru, nta saha y’amakuru ikibaho, kubera ko abantu ari uko bameze rero, mu ngamba dufite harimo kubakacangira tukabibaha,”

“Tuzagumana uburyo busanzwe, turimo kubukora kandi tubuvugurura, ariko tunazirikana ko dufite abantu benshi bakoresha uburyo buriho bw’ikoranabuhanga, tuzagerageza rero kubijyanisha.”

Kurikira ikiganiro twagiranye na Nkurunziza uri mu batangiranye na Televiziyo Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .