Iki kigo kiri mu nyubako y’Ibitaro bya Nyarugenge cyitezweho gufasha abarwayi ba COVID-19 barembye kurushaho kwitabwaho. Gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 140 kandi bose bakongererwa umwuka binyuze mu miyoboro yubakiwe mu nkuta z’ibitaro.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko iki kigo gishya kitaje gukuraho ibitaro byari bisanzwe bivurirwamo abarwayi ba COVID-19 birimo n’ibya Kanyinya.
Yakomeje ati “Ntabwo ibitaro byari bisanzwe bikurikirana abarwayi tubikuyeho ahubwo ni ukunganirana, ibi bitaro byubatse mu buryo budasanzwe kandi bizadufasha kwakira abarwayi benshi ugereranyije na Kanyinya. Nk’uko twabitangaje turi muri gahunda yo kwagura no kongera ibitaro hirya no hino mu gihugu kugira ngo tubashe korohereza abarwayi gukurikiranirwa hafi yabo.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko uretse iryo koranabunga ariko ibi bitaro byabasha gukurikirana umuntu urwaye Coronavirus ukeneye n’ubundi buvuzi.
Yakomeje ati “Ni ibitaro byubatse mu buryo bugezweho cyane ku buryo uwakenera kujya mu bundi buvuzi, uwakenera kujya kubagwa nk’umubyeyi ushobora kujya kubyara ariko afite n’ikibazo cya COVID-19. Ntekereza ko ari igisubizo ku kibazo twari tumaranye iminsi mu Bitaro bya Kanyinya.’’
RBC yatangaje ko gahunda yo gufungura ibigo bizajya bikurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye hirya no hino mu gihugu ikomeje nk’imwe mu ngamba yo guhashya iki cyorezo.
Ikigo kiri mu Bitaro bya Nyarugenge cyafunguwe nyuma y’uko amavuriro 42 yigenga yahawe uburenganzira bwo gupima abantu mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo hongerwe umubare w’abapimwa n’uko bakuriranwa batararemba.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!