Mu bigo by’amashuri bitatu byo muri Gisagara na Nyamagabe hagaragaye abanyeshuri banduye COVID-19

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus cyagaragaye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Gisagara na Nyamagabe.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo habaye igikorwa cyo gupima abanyeshuri, abarimu n’abakozi kugira ngo harebwe niba nta banduye COVID-19 barimo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, mu bigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.

Mu Karere ka Gisagara hapimwe abagera kuri 40 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa basangamo icyenda banduye n’abandi bane bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 biganjemo abiga bataha iwabo n’abandi bake biga baba mu bigo by’amashuri.

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bamaze gushyira abagaragayeho ubwandu ukwabo kugira ngo batanduza abandi kandi bari kureba uko hapimwa benshi kugira ngo hamenyekana uko icyorezo gihagaze mu bigo by’amashuri.

Ati “Kugira ngo tumenye uko icyorezo gihagaze turi kureba uko twafatanya n’izego z’ubuzima kugira ngo hapimwe abantu benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko mu banyeshuri icyenda bagaragayeho ubwandu harimo barindwi baturuka mu nkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo n’abandi babiri biga bataha iwabo mu giturage.

Yavuze ko abanduye bamaze kubakura mu bandi babashyira ukwabo kandi ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bagiye gushaka uko hapimwa abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu bigo byose mu Karere.

Ati “Twabimenye nimugoroba igisigaye ni ukubakurikirana kandi turimo gukurikirana kugira ngo turebe niba hari abandi banduye. Turashaka uko tuza gupima no mu yandi mashuri turebe uko bihagaze.”

Mu Karere ka Nyanza naho mu bapimwe bagera kuri 40 muri G.S Kavumu Islamic hagaraye abagera kuri 24 bagaragaza ibimenyetso bya COVID-19.

Igikorwa cyo gupima COVID-19 mu bigo by’amashuri mu Ntara y’Amajyepfo cyatangijwe mu turere twose kandi kiracyakomeje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu mu bantu benshi.

Ati “Icy’ingenzi tubwira abayobozi b’amashuri n’abarimu, ni uko gucunga cyangwa kureba ko izi ngamba zubahirizwa. Ni ku nyungu z’igihugu ariko ni n’inyungu z’ishuri kuko ishuri rizagaragaramo uburwayi bukwirakwira byaturutse kuri ibyo bibazo bitatunganijwe rizajya rihagarikwa.”

Yakomeje agira ati “Ishuri rizajya rihagarikwa bitewe n’umubare w’abarwayi barigaragayemo. Igihe rizamara ridakora bishingiye ku barwayi bazaba bahagaragaye turimo gukurikirana [...] icyo na cyo gisobanuke kuko ntabwo twareka abana kandi icyorezo cyahakwirakwiye.”

Mu bigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe harimo n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kigeme ahagaragaye abanyeshuri 13 banduye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .