Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Ishami ry’Ubutabera mpuzamahanga, Umurungi Providence, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yavugaga ku bikubiye muri raporo ya gatatu ku isuzuma ngarukagihe ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review, UPR), igiye gushyikirizwa Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu.
Ni raporo igaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro 50 u Rwanda rwahawe mu 2015, igaragaza ibintu bikwiye kunozwa mu gihugu, hagamijwe kurushaho gusigasira uburenganzira bwa muntu.
Umurungi yavuze ko mu gutanga imyanzuro ku Rwanda, hari ikintu cyakunze kugaruka ko rutarasinya amasezerano ajyanye no gukumira kurigisa abantu (enforced disappearance), aho ngo babwiraga u Rwanda ko rukwiye kuyasinya, rwo rukavuga rushyira mu bikorwa ibyo ateganya.
Nyamara ngo umwanzuro wavugaga ko hashyirwaho ingamba zituma igihe hatangajwe ko hari abantu babuze, bikurikiranwa hakamenyekana uko byagenze.
U Rwanda ngo rwateye intambwe kuko kuva hashyirwaho urwego rwihariye rw’ubugenzacyaha, bitandukanye n’uko mbere iyi mirimo yakorerwaga mu ishami rya Polisi ryamenyekanye nka CID, ndetse urwo rwego ruhabwa ibiro byakira ibirego by’abantu babuze, RIB ikabashakisha.
Umurungi yavuze ko iyo bitangajwe ko hari abantu babuze, hari ubwo bifatwa nk’aho leta ibifitemo uruhare, kandi atari ko bimeze.
Yakomeje ati "Hari bamwe babura kubera ko umuntu avuye mu cyaro akaza mu mujyi gushaka akazi, kubera ko afitanye ibibazo n’iwabo akaza aha mu mujyi, bagahita bahamagara RIB bati umuntu wacu yabuze, yatwawe n’inzego izi n’izi, ibyo biratandukanye."
"Kuva ibyo biro byajyaho, RIB yakiriye ibibazo 1301, muri abo bantu, 1010 barabonetse, abandi nibo tutaramenya iherezo ryabo. Abo ngabo ubwo bakomeza kubashakisha. Kenshi rero usanga abantu baranambukiranyije imipaka y’ibihugu duturanye, yaragiye Congo, yaragiye Uganda, yaragiye i Burundi.”
Bivuze ko mu bantu byamenyekanishijwe ko babuze, hari 291 bataraboneka.
Yavuze ko ibyo bisubizo u Rwanda rwakunze kubiha n’abadiplomate bakunze kubaza u Rwanda impamvu rudasinya ayo masezerano, ariko rugasobanura ko hari abantu benshi byitwa ko babuze, ariko habaho gukurikirana bikagaragara ko bari mu mitwe yitwaje intwaro.
Umurungi yakomeje ati "Nk’uwo umuryango we wavuze ngo umuntu yarabuze, naho umuntu ngo agiye gushaka akazi, agiye muri Uganda yarangiza agakata ukumva ngo ari mu mashyamba muri Congo. Nk’abo, bashobora kuba muri abo ngabo bataraboneka, ariko hari ingamba igihugu kiba cyarafashe, cyashyizeho urwego rukurikirana abantu, imiryango yabo ivuze ko babuze, muri icyo gihe RIB irashakisha."
Yavuze ko nk’uwo mwanzuro bishoboka kuvuga ko ntacyo wakozweho, nyamara byarakozwe.
Mu myanzuro yatanzwe kandi, Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko "Uburenganzira ku butabera buboneye" buteganywa n’Itegeko Nshinga, ndetse ihame rizwi nka ’habeas corpus’ cyangwa gutegeka uwafunze umuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko kwitaba Urukiko, ngo abanyamategeko barikoresha cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!