Ni kimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango nyarwanda uharanira kurandura ubukene wibanda ku kubaka ubushobozi bw’umugore n’umwana, Faith Victory Association (FVA) ufatanyije na Action Aid.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku batanga n’abahabwa serivisi mu rwego rwo kureba uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse na serivisi zitangwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bihagaze.
FVA yakoze ubu bushakashatsi binyuze mu ihuriro Wiceceka, bukorerwa mu ntara eshatu z’igihugu mu turere dutatu aritwo Karongi, Musanze na Gisagara.
Abantu 79% by’abakoreweho ubu bushakashatsi batangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abafite ubumuga ritamenyeshwa inzego z’ubuyobozi.
Ikindi bwagaragaje nuko abatanga serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nta bumenyi bafite iyo bije ku mwihariko w’ababana n’ubumuga.
Umukozi w’ihuriro Wiceceka, Niwenshuti Solomon, yavuze ko iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga giteye inkeke kandi hakwiye ko gikorwaho ubushakashatsi bwimbitse
Yagize ati “Muri ubu bushakashatsi abakeya bagaragara amakuru amwe yagiye atangwa n’imiryango yabo, abaturanyi babo, ababyeyi babo cyangwa se n’inzego z’ubuyobozi. Ntitwayarenza ingohe ku buryo niba bigaragara ko hafi ku rwego rwa 79% ihohoterwa ribakorerwa ritamenyekanishwa, ni ikibazo ntekereza cyakorerwa ubushakashatsi.”
Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi nuko 55.9% by’ababukoreweho nta makuru bafite k’ubuzima bw’imyororokere, 0.9% nibo bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere naho 39.1% nibo berekanye ko batanga ibirego ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa.
Ubu bushakashatsi bw’Umuryango Faith Victory Association bwakorewe ku bantu 509 barimo abagore, abagabo n’urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO