U Rwanda ruteganya ko mu 2050 Abanyarwanda 70% bazaba batuye mu mijyi, abasigaye 30% bakaba ari bo bazaba batuye mu byaro.
Impuguke zigaragaza ko ibyo bizafasha kubona ubutaka bugari bwo guhingaho muri ibyo bice by’icyaro.
Imibare ku miturire mu Rwanda igaragaza ko iterambere ry’imijyi rikomeje kwihuta kuko ibarura rusange ryo mu 1991 ryagaragaje ko abari batuye mu mijyi bari 5% by’Abanyarwanda bose, bagera kuri miliyoni 3,7 mu 2022.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habaye impinduka zigaragara kuko nk’abari batuye mu Mujyi wa Kigali icyo gihe bashimangira ko bisa n’aho nta biranga umujyi wari ufite.
Umushoramari witwa Karera Denis ati “Twari mu gihuru cyitwaga umujyi kuko icyitwaga umujyi nta cyari gihari. Ku Muhima hari umurongo w’amaduka make make, ahandi hari ingo, ahandi hororerwaga ihene n’inka. Nko hafi y’ahahoze Radio Rwanda wasangaga hari inka mu muhanda, nta bundi bwubatsi bwari buhari.”
Iyo shusho n’indi iri munsi yayo ni yo yarangaga indi mijyi nka Muhanga yitwaga Gitarama, Musanze yitwaga Ruhengeri n’indi itandukanye yari ikiri kuvuka.
Icyakora abatuye mu mijyi itandukanye y’u Rwanda uyu munsi babwiye RBA ko bamaze kubona itandukaniro rigaragara mu iterambere ryayo.
Mucyo Steven utuye mu Mujyi wa Nyagatare ati “Mu gihe cyashize hano nabonaga n’iyo baguha ikibanza cy’ubuntu utacyemera. Ariko ubu kugira ngo ubashe kukibona ni ah’Imana.”
Ntabirira Nicholas utuye i Gasogi muri Kigali ati “Nigeze kuza kugura ikibanza aha ngaha mu 2016 ariko kubera umuhanda nasubiyeyo ndagenda ntakiguze. Naje kugaruka mu 2020 ariko amafaranga bari banshiye icyo gihe yari yarikubye nk’inshuro enye. Uko ibikorwaremezo byiyongera ni ko n’ubutaka buzamuka mu gaciro.”
Iterambere ry’imijyi mu Rwanda ryatangiye kuzamuka bigaragara mu 2008 muri gahunda y’imbaturabukungu. icyiciro cya mbere (EDPRS 1). Ibarura Rusange rya 2022 rigaragaza ko ubu Kigali ituwe n’abagera kuri miliyoni 1,8, kandi 86,9% batuye mu gice cy’umujyi.
Ibyo kandi ntibisigana n’indi mijyi igaragiye Kigali iri kuzamuka harimo Huye, Nyagatare, Rusizi, Rubavu na Musanze, kuko ubu ituwe n’abagera kuri miliyoni 1,4 Frw, ndetse mu 2016 hatangijwe umushinga wo kuyubakamo imihanda ya kaburimbo.
Imibare y’Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima (RDHS) bwo mu 2025 igaragaza ko nibura 87% by’abatuye mu mijyi bafite amazi meza, mu gihe 88% bamaze kubona amashanyarazi.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko mu 2040 umubare w’abatuye mu mijyi mu Rwanda uzaba uri hagati ya miliyoni 16,2 na miliyoni 16,8, uvuye kuri miliyoni 3,7 bariho mu 2022.
Icyakora impuguke mu miturire zigaragaza ko iri terambere ry’imijyi rikwiye kugendana no guteza imbere ubwikorezi no gutwara abantu, kuko uko abaturage biyongera ni na ko bakora ingendo nyinshi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, agaragaza ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gukuba inshuro zirenga 10 imibereho y’Abanyarwanda y’uyu munsi ku buryo amikoro yabo ava mu 1000 cy’Amadolari buri munyarwanda yinjiza ku mwaka akagera ku bihumbi 14$ cyangwa 15$ mu 2050.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!