00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2027 Abongereza bari munsi y’imyaka 16 bazakumirwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2026 saa 10:33
Yasuwe :

U Bwongereza bwemeje ko mu 2017 abana babwo bari munsi y’imyaka 16 bazakumirwa ku gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Imbuga nkoranyambaga bazakumirwaho zirimo Snapchat, TikTok, YouTube, Instagram, Facebook, X n’izindi.

Icyakora bazakomeza gukoresha imbuga nka WhatsApp, urubuga rukinirwaho imikino rwa Roblox, Signal na YouTube Kids nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yabitangaje.

Ati “Twizeye kwemeza amabwiriza abigenga mbere ya Noheri. Siniteguye kwakira ikintu cyose cyabangamira ituze n’ibyishimo by’abana bacu. Ni yo mpamvu iri kumira rigomba kubaho.”

Guverinoma y’u Bwongereza igiye gushyira hanze urutonde rw’imbuga nkoranyambara zirebwa n’iki cyemezo. Biteganyijwe ko abari hejuru y’imyaka 16 hazagenzurwa imyirondoro yabo kugira ngo bemererwe kuzikoresha.

Biteganyijwe ko ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina abantu bari munsi y’imyaka 18 bashobora kugirana n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na byo bizakumirwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’amezi atatu hakorwa ikusanyamakuru rijyanye no kureba uko abana bakoresha ikoranabuhanga ariko batangijwe na ryo.

Iri kusanyamakuru ryagizwemo uruhare n’abantu ibihumbi 116. Ababyeyi 90% barigizemo uruhare bemeje ko abana nari munsi y’imyaka 16 bakumirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibigo bigenzura izi mbuga nkoranyambaga byagaragaje ko ubusanzwe bifite amabwiriza arinda abana ariko ko bizakomeza gukorana na Guverinoma mu gushyiraho ingamba zubaka.

Nka TikTok yagize iti “Tuzasuzuma ibigize ingamba za guverinoma, ndetse dushishikajwe no gukorana na yo mu buryo bwubaka kuri iyi ngingo y’ingenzi.”

Mu 2027 Abongereza bari munsi y’imyaka 16 bazakumirwa ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages