Byatangajwe ubwo hatahwaga ikiraro gihuza Akarere ka Karongi n’Akarere ka Ngororero.
Mu myaka irenga itanu ishize, ni bwo muri aga gace haguye imvura nyinshi, umugezi wa Nyamitanga uri hagati y’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero n’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, uruzura utwara ikiraro cy’ahazwi nko kwa Murimaji.
Bayisenge Adeo wo mu Kagari ka Kamina mu Murenge wa Murundi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iki kiraro kikimara gutwarwa n’ibiza, ubuhahirane n’imigenderanire hagati yabo n’Akarere ka Ngororero byatangiye gukorana kuko kugira ngo bagere i Nyange aho bategera imodoka byategaga moto ya 3000Frw mu gihe mbere bahakoreshaga iminota 15 n’amaguru.
Ati “Kuba iki kiraro cyongeye kubakwa ni ibyishimo tudafite uko twavuga. Abana bacu biga hariya hakurya kuri GS Gaseke iyo imvura yabaga yaguye ari nyinshi twashakaga aho tubacumbikisha, yaba yaguye mu buryo bugereranyije tukohereza abasore bakajya kubambutsa ku mugongo. Iki kiraro ni ikimenyetso cy’urukundo ubuyobozi bw’u Rwanda budukunda”.
Bayisenge avuga ko mu myaka ishize iki kiraro cyatwawe n’ibiza bageragezaga gushyiraho ibiti Nyamitanga yakuzura ikabitwara. Habarurwa abantu batatu batwawe n’uyu mugezi.
Umunyabanga Ngingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi n’umuryango Bridge to Prosperity asaba abaturage kugifata neza no kukibyaza umusaruro mu kohereza abana ku mashuri, no kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko.
Iki kiraro ni kimwe mu biraro 10 byo kirere byubatswe mu Karere ka Karongi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ni ikiraro gifite uburebure bwa metero 71 cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 173Frw arimo miliyoni 57Frw yatanzwe n’Akarere ka Karongi na miliyoni 117Frw yatanzwe n’umufatanyabikorwa.
Mu biraro 10 bimaze kubakwa mu Karere ka Karongi, icyenda byaratashywe mu gihe kimwe kizatahwa mu kwezi gutaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!