Imvura nyinshi, inkuba, imyuzure n’amapfa ni bimwe mu biza byagize ingaruka zikomeye mu mwaka ushize, ndetse bigatwara ubuzima bw’abagera kuri 82 mu gihe abandi 151 bakomeretse.
Nk’uko bitangazwa na MIDIMAR, umwaka ushize ibiza byangije inzu 5057, imyaka yari mu mirima ingana na hegitari 5.111, imihanda 13, ibiraro 49, imiyoboro y’amazi 10, ndetse n’inzira z’amashanyarazi 77. Byanagize ingaruka kandi ku matungo 589, insengero 35 n’amavuriro atatu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, yatangaje ko mu gutabara abakozweho n’ibiza no gusana ibyangiritse, leta yatanze agera kuri miliyari 1.3 z’Amanyarwanda.
Nubwo ibi biza byageze mu gihugu hose, uturere twakozweho cyane ni Rusizi, Ngoma, Nyamasheke, Bugesera, Rubavu, Rwamagana, Gicumbi na Karongi.
Habinshuti kandi yakomeje avuga ko bari gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) mu kugerageza kurinda abaturage kugirwaho ingaruka n’ibiza.
Ati “Turacyahangana n’ingaruka z’ibiza byatugezeho umwaka ushize. Turi gusana ibyangiritse, ari nako duha ubufasha bw’ibanze abakibukeneye. Turi gukorana n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage kugira ngo turebe uburyo hashyirwaho imiturire inoze, dushishikariza kandi abantu kuva mu manegeka. Ikindi ni uko uturere tuzongererwa ubushobozi bwo guhangana na bimwe mu biza.”
Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi ushinzwe imiturire muri RHA, Augustin Kampayana, yavuze ko mu 2017 ingo zigera ku bihumbi 14 zatujwe mu midugudu y’icyitegererezo zivuye mu manegeka, uyu mwaka w’ingengo y’imari ukazarangira izigera ku 3900 zimuwe. Biteganyijwe ko hari n’izindi 17 249 zizatuzwa ahandi hateguwe.
Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali ari umwe mu bafatanyabikorwa bazashyira mu ngiro umushinga uzafasha imiryango ituye ahantu hashyira ubuzima mu kaga kwimukira ahandi heza.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18, u Rwanda rwateganyije ingengo y’imari ya miliyari 15 Frw izakoreshwa mu kubaka inzu z’icyitegererezo, ni mu gihe mu 2016/17 agera kuri miliyari 22 yakoreshejwe mu kwimura imiryango igera ku bihumbi 14 yari ituye mu manegeka.
























TANGA IGITEKEREZO