Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2016, ni bwo MTN Rwanda ku bufatanye n’iyo sitasiyo, batangije ubwo buryo bushya kubazajya baba baguriye essence kuri sitasiyo za ENGEN zose.
Mary Asiime, wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, muri iki gikorwa cyabereye kuri sitasiyo ya ENGEN Kicukiro, yavuze ko iyi gahunda yo kwishyura essence hakoreshejwe mobile money izatuma akazi gakorwa neza kandi mu buryo bwihuse.
Yagize ati “ Iki ni gikorwa cy’ingirakamaro kuko kitazajya gisaba ko umuntu agendana amafaranga ku mufuka, nta n’umwanya umuntu azajya atakaza ari kubara amafaranga cyangwa ari kuyashakisha ngo yishyure ndetse kizanatuma akazi kihuta cyane.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga ku mufuka. Yongeyeho ko MTN imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni enye ndetse ko bose bakoresha mobile money.
Umuyobozi wa ENGEN,Jeannine Kayihura, nawe yavuze ko iyi gahunda izihutisha akazi cyane.
Yagize ati “ Ni byiza cyane kandi twabyishimiye kuko bizihutisha akazi ndetse binatume abantu batagendana amafaranga bityo bibafashe kudahura n’ikibazo cyo kuyibwa.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda yo kwishyura essence wifashishije mobile money, yatangiye kubahirizwa muri sitasiyo 19 za ENGEN ziri hirya no hino mu Rwanda.
Umwe mu batwara abagenzi kuri moto witwa Ndagijimana Claude, avuga ko ubu buryo bushya mu kwishyura essence buje bukenewe kandi ngo buzabafasha byinshi.
Ati“ Iyi serivise twayikunze cyane kubera ko igiye gutuma tutazongera kwitwaza amafaranga menshi mu ntoki cyane ko byanatumaga rimwe na rimwe ibisambo bitwiba.”
Iyi gahunda MTN yatangije yo kwishyura essence hakoreshejwe Mobile money iri gukoreshwa kuri sitasiyo za ENGEN na SP.



















TANGA IGITEKEREZO