00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yahembye ababaye indashyikirwa mu gucuruza ibicuruzwa bya yo mu 2014

Yanditswe na

Thamimu Hazikimana

Kuya 16 January 2015 saa 11:10
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yasabanye, ndetse inahemba abacuruzi babaye indashyikirwa mu gucuruza ibicuruzwa bya yo mu mwaka w’2014.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2015, MTN ikaba yahembye abacuruzi batandukanye, ihereye hasi ku bacuruza Me2U, Mobile Money mu iduka n’abashoye imari ya bo mu gukwirakwiza ibicuruzwa by’iyi sosiyete (Distributeurs). Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi ba MTN Rwanda, abo bahembwe mu rwego rwo ku bashimira ibikorwa bakoze mu (…)

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yasabanye, ndetse inahemba abacuruzi babaye indashyikirwa mu gucuruza ibicuruzwa bya yo mu mwaka w’2014.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2015, MTN ikaba yahembye abacuruzi batandukanye, ihereye hasi ku bacuruza Me2U, Mobile Money mu iduka n’abashoye imari ya bo mu gukwirakwiza ibicuruzwa by’iyi sosiyete (Distributeurs).

Abayobozi ba MTN Rwanda bishimanye n'abo bafatanya mu bucuruzi

Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi ba MTN Rwanda, abo bahembwe mu rwego rwo ku bashimira ibikorwa bakoze mu mwaka ushize, no kubagezaho ingamba z’umwaka mushya wa 2015.

Annie Bilenge ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza serivisi za MTN yatangaje ko impamvu ya mbere y’iki gikorwa ari ugutera ishyari abandi bacuruzi, kugira ngo na bo barusheho gucuruza ibicuruzwa byinshi by’iyi sosiyete.

Yagize ati “ Ni ukugira ngo bagire umwete wo gukora, abantu dukorana na bo barusheho gukomeza gucuruza ibicuruza byacu banageza seriviie nziza ku bakiriya bacu, ndetse ni no murwego rwo gushimira abo dufatanyije mu bucuruzi”.

Alain Numa ushinzwe kwamamaza muri MTN Rwanda

Abahembwe bakaba barashingiye ku mihigo y’umwaka ushize wa 2014, irimo gufata abakiriya neza ,kuzamura serivisi za interineti , Mobile Money no kongera abakiriya ba MTN muri rusange.

Umuyobozi wa MTN Rwanda yasabye abo bacuruzi guharanira kurushaho gutanga serivisi nziza zongera n'abafatabuguzi

Mu mwaka ushize wa 2014 MTN Rwanda yabonye abafatabuguzi bashya bagera ku bihumbi 600, ku buryo yavuye ku mubare w’abafatabuguzi miliyoni 3,500,000 igera kuri miliyoni 3,900,000.

MTN Rwanda yasabanye n'abacuruzi kuva ku baciriritse kugeza ku bakuru

Muri rusange MTN Rwanda ikaba yatanze ibihembo bifite agaciro ka miliyoni zirenze 60 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages