00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’MTN Y’ello Care’ yasize abarenga 500 bagejejweho ikoranabuhanga

Yanditswe na
Kuya 21 June 2025 saa 07:52
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko gahunda ya ‘Yello Care’ yamaze iminsi 21 yagize uruhare rukomeye mu guhugura abaturage ku byerekeye ikoranabuhanga, bamwe bahabwa ibikoresho birimo na telefoni zibafasha kurikoresha neza.

Iyi gahunda yatangiye ku wa 1 Kamena 2025 yari igamije kwegereza abaturage ikoranabuhanga binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Kuri uyu wa 20 Kamena 2025, iyi gahunda yasojwe abayobozi n’abakozi ba MTN Rwanda batanga amaraso.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yasobanuye ko bahisemo insanganyamatsiko yo gusubira ku isôoko, aho bari bagamije kugeza ikoranabuhanga ku badasanzwe barifite cyangwa abadafite ibyo bikoresho.

Yagize ati “Icyo twari tugamije kwari ukugeza ikoranabuhanga kuri bose.”

MTN ishimangira ko ikoranabuhanga atari umwihariko w’abifite gusa ahubwo buri wese akwiriye kuryifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Niyo mpamvu binyuze ku bufatanye n’inzego za Leta twahisemo gufasha urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange mu kubagezaho ikoranabuhanga, tubaha ibikoresho bigezweho ndetse n’amahugurwa akwiriye kuri ryo.”

Umuyobozi Ushinzwe Imikorere n’Imikoranire n’Izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko binyuze muri iyi gahunda, abaturage benshi bafashijwe kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga abandi bahabwa ibikoresho by’imirasire y’izuba bitanga amashanyarazi.

Ati “Mu cyumweru cya mbere muri iyi gahunda, abajyanama b’ubuzima bagera ku 100 bahawe telefoni zigezweho na ho abandi 100 bahabwa ibikoresho by’imirasire y’izuba kugira ngo babashe kubona umuriro w’amashanyarazi.”

Yanavuze ko urubyiruko rugeze kuri 275 rwo mu Karere ka Rubavu rwahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga.

Gahunda ya Y’ello Care yatangijwe mu 2007, hagamijwe kwita ku bababaye.

MTN Rwanda inagira uruhare muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda binyuze mu nkingi zinyuranye zirimo iy’uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda zimwe na zimwe za leta.

Abayobozi n'abakozi ba MTN Rwanda batanze amaraso yo gutabara indembe
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RCBT-Kigali) Dr. Muyombo Thomas, yabanje gusobanurira abakozi ba MTN Rwanda ko gutanga amaraso ari ugutabara ubuzima bw'indembe
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Ali Monzer yabimburiye abakozi mu gutanga amaraso
Ali Monzer yavuze ko banyuzwe n'uburyo bafashije abantu b'ingeri zinyuranye kugera ku ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages