Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya MTN Rwanda itsindiye igihembo cya Million Dollar Challenge.
Gihabwa ishami rya MTN Group ryahize andi mu bikorwa by’ingenzi nko gukwirakwiza internet ya 3G, gushyiraho ibikorwa bidaheza, guteza imbere imibereho y’abaturage y’aho ikorera, kurwanya ihumanya ry’ikirere n’ibindi.
Iki gihembo gihabwa kandi ishami ryagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amazi n’ibindi bijyanye n’isuku n’isukura.
MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) ni sosiyete y’itumanaho ifite abakiliya benshi mu Rwanda. Yatangiye gukorera mu gihugu mu 1998. Itanga serivisi zo gutumanaho kuri telefoni binyuze mu majwi n’ubutumwa, iza internet ndetse igira uruhare mu bindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!