00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yatangije uburyo bushya bwo gutunga ‘smartphone’ ukishyura mu byiciro

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 August 2025 saa 11:49
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije gahunda nshya yo gutunda telefoni zigezweho za ‘smartphone’ yise ‘Tunga Taci’ umuntu azajya yishyura mu byiciro, aho ashobora gutunga izi telefoni ahereye ku bihumbi 16 Frw.

Ni gahunda yatangijwe ku wa 19 Kanama 2025, iyi sosiyete isobanura ko izorohereza Abanyarwanda gutunga telefoni zisanzwe ku isoko nka Samsung, Tecno, Itel na Infinix.

Muri iyi gahunda, umukiliya azajya ahabwa ubwoko bwa telefoni bugendanye n’ubushobozi bwe hagendewe ku bikorwa byo guhererekanya amafaranga (transactions) bye n’imyitwarire ye mu bijyanye no kwishyura inguzanyo aho hazifashishwa urwego rushinzwe gukusanya amakuru ku nguzanyo (CRB).

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo mugari w’iki kigo wo kugeza serivisi z’ikoranabuhanga ku baturage bose, kandi ko ibyo bitakorwa abaturage badafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho birimo telefoni.

Ati “Gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga si impuhwe ni uburenganzira, ariko ikibazo dufite mu Rwanda ni ukubona ibi bikoresho ku biciro bito. Ni yo mpamvu twazanye iyi gahunda kugira ngo tworohereze Abanyarwanda gutunga ibi bikoresho.”

Akomeza avuga ko iyi gahunda itandukanye n’iya mbere yiswe ‘Make Make’ kuko bayizeho byisumbuye ndetse bifashisha ubumenyi bakuye muri iyo ya mbere kugira ngo ibibazo byabonetse muri yo bitazagaragara muri iyi.

Ati “Iyi gahunda imaze amezi arenga icyenda tuyigerageza ngo turebe ko izakora neza. Twigiye byinshi kuri Make Make, ku buryo ibibazo byayigaragayemo ari byo twibanzeho muri iyi kugira ngo tutazongera kujya mu bibazo nk’ibyo twaciyemo.”

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko iyi gahunda izakogoboka abagorwaga no kubonera amafaranga rimwe yo kugura telefoni kuko bazajya bahita bayibona ku giciro gito nko guhera ku bihumbi 16 Frw.

Yagize ati “Ubu uzajya ku iduka n’amashami ya MTN yose, cyangwa amaduka acuruza telefoni ariho ibyapa byacu, utange amafaranga macye nk’ibihumbi 16 Frw, ubundi utahane telefoni nziza, andi uzagende uyishyura gake gake.”

Muri iyi gahunda umuntu azajya ahitamo kwishyura mu mezi atandatu cyangwa mu mwaka bitewe n’uko abyifuza, ndetse ahitemo n’uburyo azajya ayishyuramo ariko bitarenze iminsi 30.

Iyi gahunda yagiyeho ku bufatanye n’ikigo cya Yellow gitanga serivisi z’ibikoresho by’ikoranabuhanga, kimaze imyaka itatu gikorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Yellow, Micheal Heyink, yavuze ko intego yabo ihura n’iya MTN Rwanda, ari yo mpamvu bahuje imbaraga ngo harebwe ko umubare w’abatunze telefoni za smartphone mu Rwanda wakwiyongera.

Ati “Tuzakomeza kurebera hamwe uko twakoroshya ibiciro by’izi telefoni, kugira ngo zigere kuri buri wese.”

Kwishyura izi telefoni bizajya bikorerwa kuri Mobile Money, ndetse uwayifashe azajya asabwa gukoresha umurongo wa MTN kuko azajya ahabwa Gigabyte ebyiri za internet ku kwezi, iminota ijana yo guhamagara na SMS 100.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yasobanuye ko Tunga Taci igamije korohereza abagorwa no kwishyurira rimwe telefoni zigezweho
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yavuze ko gahunda ya Tunga Taci igamije kwagura umubare w'Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z'ikoranabuhanga
Umuyobozi mukuru wa Yellow, Micheal Heyink, yavuze ko gutanga serivisi zishobora kwishyurwa na buri wese ari byo byatumye bagirana ubufatanye na MTN Rwanda
MTN yatangije uburyo bushya yise 'Tunga Taci' bwo gutunga telefoni zigezweho za smartphones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages