00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro y’igihombo cya miliyari 10 Frw MTN Rwanda yagize

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 August 2024 saa 11:35
Yasuwe :

Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ikigo cya MTN Rwanda Plc cyahombye miliyari 10.5 Frw nyuma yo kwishyura umusoro, ikintu kidasanzwe ku kigo nk’iki kimaze kuba ubukombe mu Rwanda, kandi gisanzwe gifite abafatabuguzi benshi ku isoko ry’u Rwanda, kikanacuruza serivisi zirenze imwe.

Gusa urebye mu bitabo by’imari by’iki kigo, usanga ibintu byaratangiye kugenda nabi mu 2022, kuko mu mezi atandatu ya mbere y’uwo mwaka iki kigo cyungutse miliyari 9.7 Frw, gusa iri ryari igabanuka rya 31.5% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere ya 2021, kuko icyo gihe MTN Rwanda yari yungutse miliyari 14.2 Frw.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, inyungu ya MTN Rwanda yaramanutse igera kuri miliyari 5.5 Frw nyamara ari na bwo yari yinjije amafaranga menshi muri rusange, kuko yari yinjije miliyari 121 Frw, avuye kuri miliyari 106 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2022.

Nk’uko bigaragara, iki gihombo muri aya mezi kije gikurikira igabanuka ridasanzwe ryabanje mu myaka ishize, ari na yo mpamvu benshi bibajije impamvu y’ibi byose kuri iki kigo ubundi cyahoze cyunguka mu buryo bushimishije.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwanda Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko iki gihombo cyatewe n’ivanwaho ry’igiciro cyo guhamagara hagati ya MTN Rwanda n’indi mirongo, icyemezo cyafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Yagize ati “Buriya iyo abafatabuguzi ba MTN baterefona undi murongo, hari igiciro RURA iba yarashyizeho, imyaka yose cyabaga gihari. Muri Kanama [2023] bahita bagishyira kuri 0 Frw ariko bavuga ko bizamara umwaka umwe banafata inyigo kugira ngo barebe ingaruka zabyo.”

Yashimangiye ko nubwo ibiganiro bikomeje kugira ngo iki giciro gisubizweho, ariko cyamaze kugira ingaruka mbi, ati “Gusa twebwe ingaruka zabyo ziri mu mibare kuko byahise bigabanya amafaranga twinjiza akomoka mu kuvugana kuri telefoni. Icyo cyemezo cyo kubishyira kuri 0 Frw cyatumye ayo twari dusanzwe twinjiza amanuka cyane.”

Amafaranga MTN Rwanda Plc yinjiza binyuze mu guhamagarana hagati y’abafatabuguzi bayo n’ibindi bigo by’itumanaho agize ‘hafi 20%’ by’amafaranga yinjiza akomoka mu guhamagarana muri rusange, byumvikanisha ko ari igice kinini cy’inyungu y’iki kigo.

Iri gabanuka kandi ryanagize ingaruka mu kwiyongera ku ikoreshwa ry’iminara ya MTN Rwanda kuko abahamagarana babaye benshi, ibi bituma iki kigo cyongera iminara gifite ari na ko igiciro cyo gusana no gukomeza gukoresha iminara isanzwe cyiyongera, ariko birushaho kujya habi bitewe n’abafatabuguzi ba MTN Rwanda bagikoresha sim card zayo ariko bari hanze y’u Rwanda.

Ibi byatumye amafaranga MTN Rwanda ikoresha (capital expenditure) yiyongeraho 28.6% agera kuri miliyari 32.8 Frw mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.

Nkurunziza yavuze ko urujya n’uruza rw’abahamagara hanze rwiyongereye, ibi bikagira ingaruka ku kiguzi cy’iyo serivisi na cyo cyazamutse.

Ati “Twabonye abahamagara mu bihugu byo hanze ku bwinshi. Nk’umuntu ukoresha undi murongo, ahamagara avuye mu Rwanda, agahamagara umuntu wa MTN ufite simcard yacu, hari amafaranga yishyurwa muri icyo gihugu.”

Nkunganire kuri telefone za Ikosora+ yakuweho

Nkurunziza yavuze ko ikindi cyateye MTN Rwanda igihombo harimo na nkunganire yashyizwe muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda gutunga telefoni za ‘smart phone’ zizwi nka Ikosora+ zatanzwe kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Izi telefoni zacuruzwaga ku bihumbi 20 Frw gusa, nyamara ntabwo ari yo mafaranga zabaga zaguzwe, ahubwo byaterwaga n’uko hari nkunganire MTN Rwanda yishyuraga kuri buri muntu wese wacuruje izi telefoni. Kuri ubu iyi nkunganire yavuyeho.

Nkurunziza ati “Muri aya mezi atandatu ya mbere twashoye imari muri gahunda ya Ikosora, tuyigurisha kuri nkunganire. Niba telefoni twarayiguze 50$ ariko umuturage akayigura kuri 15$, ayo 35$ akaba ari kuri twe.”

Amakuru IGIHE yabonye ni uko telefoni zagurishijwe muri iyi gahunda zibarirwa mu bihumbi 100.

Bite bya 5G mu Rwanda?

MTN Rwanda Plc iri muri gahunda yo kugeza mu Rwanda ikoranabuhanga rya 5G ridasanzwe rihari, ndetse amakuru IGIHE yabonye ni uko iri koranabuhanga ryatangiye gukorerwa isuzuma, ‘aho ryigeze gukorerwa mu Mujyi wa Kigali’ ubwo hari habaye inama ikomeye.

Amakuru twahawe ahamya ko iryo gerageza ryagenze neza, gusa uwaduhaye amakuru yirinze kwemeza igihe MTN Rwanda izashyirira hanze iryo koranabuhanga, nubwo yahamije ko iyo gahunda ihari.

Andi makuru avuga ko MTN Rwanda izakoresha iminara isanzwe ifite ikorana na 4G, ikaba ari yo ivugururwa, igatangira gukoreshwaho 5G.

Kugeza ubu internet ya 4G ya MTN Rwanda igera kuri 86% by’ubuso bw’igihugu, nubwo 31% by’abakiliya b’iki kigo ari bo bafite ’smart phone’, ingingo Nkurunziza avuga ko izahinduka bigizwemo uruhare na gahunda ya ‘Connect Rwanda’ ikomeje gushyirwamo imbaraga n’iki kigo ku bufatanye na Leta.

Nkurunziza kandi yavuze ko iki gihombo nta ngaruka cyagize ku gaciro k’imigabane ya MTN Rwanda, iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, icyakora ahamya ko baganiriye n’abashoramari, “tubereka amahirwe dufite ndetse na gahunda yo kuzamura serivisi dutanga kugira ngo dukomeze gutera imbere.”

Yanavuze ko bifuza kujya bakorana n’ibigo byanditswe mu Rwanda bigakoresha amafaranga y’u Rwanda, kuko itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari (depreciation) kagize ingaruka kuri iki kigo kuko hari amasezerano cyagiranye n’ibigo mpuzamahanga ari mu madolari, yazamura agaciro bikagira ingaruka ku kiguzi bayatangaho.

Yanashimangiye ko MTN Rwanda idateganya gushora imari mu zindi nzego zakunze kuvugwa, nk’urwego rw’ubwishingizi, asobanura ko bashyize imbaraga mu bikorwa bafite magingo aya.

Ati “Icyo dushyizemo imbaraga ni serivisi dutanga, ibyo dufite ni byo dushyizemo ingufu, kuzamura umubare w’abakoresha internet, umubare w’abafite telefoni, kugeza internet mu gihugu cyose, kubona amafaranga bitagombye gukoresha banki, akayabona byoroshye, ibyo ni byo dushyize imbere.”

Mu 2021, MTN Rwanda yari yishyuye miliyoni 91$ kugira ngo ibone uruhushya rwo gukomeza gukorera mu Rwanda, gusa ntabwo iki kigo cyishyuriye rimwe ayo mafaranga, ahubwo cyafashe icyemezo ko azagenda akurwa ku nyungu yacyo mu gihe cy’imyaka 10.

Ayo mafaranga aracyakatwa ku nyungu, na byo bikaba bigira uruhare mu kugabanya inyungu rusange iki kigo kibona.

Abafatabuguzi ba MTN Rwanda bariyongereye bagera kuri miliyoni 7.5, inyongera ya 7.5% mu gihe abakoresha mobile money na bo bageze kuri miliyoni 5.1, inyongera ya 15%.

Nkurunziza avuga ko "Bitanga icyizere cy’uko mu yandi mezi bizarushaho kugenda neza."

Ku rwego mpuzamahanga, MTN Group yahombye miliyoni 506$ kubera itakazagaciro ku ifaranga rikoreshwa muri Nigeria, Naira, ryatakaje hafi 70% by’agaciro karyo mu myaka mike ishize. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku nyungu ya MTN Group muri rusange, ibi bikiyongeraho igihombo gikomoka ku ntambara iri guca ibintu muri Sudani na yo yatumye inyungu igabanuka cyane.

MTN Rwanda yatangaje ko hari byinshi biri gukorwa ngo ive mu gihombo yagiyemo mu mezi atandatu ya mbere ya 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .