Amatsinda yashyikikirijwe ibihembo ni 12 yari i Kigali n’andi 13 ari mu bindi bice azabishyikirizwa aho bari. Ayo matsinda akora imishinga iri mu byiciro byiciro by’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’ikoranabuhanga.
Iri rushanwa kandi rikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE).
Ibihembo bahabwa by’amafaranga bishorwa mu mishinga yabo, hagamijwe kuyagura ngo ikomeze kubateza imbere ndetse nyuma MTN Rwanda igakomeza gukurikirana imikorere yabo kugira ngo itazadindira.
Amatsinda yose yahembwe amafaranga arenga miliyoni 25 Frw.
Nyiranzeyimana Thancila uhagarariye itsinda rikora ubukorikori burimo gutunganya udufuka two guhahiramo, ryabaye irya mbere rihabwa igihembo cya miliyoni 3 Frw, yavuze igihembo bahawe kizabafasha kwagura ibikorwa byabo bakarushaho guhaza isoko ryabo.
Yagize ati “Mbere twakoreshaga imashini zidakoresha umuriro ariko ubu tugiye kuzigura kuko iyo uyifite isohora imifuka myinsi kandi ikoresheje igihe gito, ntabwo twabashaga kugera ku bakiliya bose ngo duhaze n’isoko twari dufite, ariko ubu tugiye kujya tugera kuri bose kandi tudatinze.”
Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko gahunda ya MTN Connect Women in Business bayitangiye bagamije kwegera abagore bakora imishinga iciriritse ariko ifite icyerekezo kirambye kugira ngo na bo bazamuke mu iterambere.
Yagize ati “Impamvu dukora ibi bikorwa ni ugushyigikira Leta muri gahunda zo guteza imbere umuturage tukibuka ko umugore ari ku isonga, ikindi turasaba abagore batari mu matsinda kuyajyamo kuko ni yo ashobora kukuzamura akaguhindurira amateka.”
Umunyamabanga nshingwabikora w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Umubyeyi Marie Mediatrice yavuze ko umugore kugira ngo aterimbere atabyishoboza wenyine ahubwo hasabwa ubufatanye n’umugabo we, basaza be, ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!