00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yahembye abagore bahize abandi mu gukora imishinga itanga icyizere

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 26 April 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yahembye amatsinda 25 y’abagore bahize abandi mu gukora imishinga itanga icyizere, binyuze mu marushanwa ya MTN Connect Women in Business 2025.

Amatsinda yashyikikirijwe ibihembo ni 12 yari i Kigali n’andi 13 ari mu bindi bice azabishyikirizwa aho bari. Ayo matsinda akora imishinga iri mu byiciro byiciro by’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’ikoranabuhanga.

Iri rushanwa kandi rikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE).

Ibihembo bahabwa by’amafaranga bishorwa mu mishinga yabo, hagamijwe kuyagura ngo ikomeze kubateza imbere ndetse nyuma MTN Rwanda igakomeza gukurikirana imikorere yabo kugira ngo itazadindira.

Amatsinda yose yahembwe amafaranga arenga miliyoni 25 Frw.

Nyiranzeyimana Thancila uhagarariye itsinda rikora ubukorikori burimo gutunganya udufuka two guhahiramo, ryabaye irya mbere rihabwa igihembo cya miliyoni 3 Frw, yavuze igihembo bahawe kizabafasha kwagura ibikorwa byabo bakarushaho guhaza isoko ryabo.

Yagize ati “Mbere twakoreshaga imashini zidakoresha umuriro ariko ubu tugiye kuzigura kuko iyo uyifite isohora imifuka myinsi kandi ikoresheje igihe gito, ntabwo twabashaga kugera ku bakiliya bose ngo duhaze n’isoko twari dufite, ariko ubu tugiye kujya tugera kuri bose kandi tudatinze.”

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko gahunda ya MTN Connect Women in Business bayitangiye bagamije kwegera abagore bakora imishinga iciriritse ariko ifite icyerekezo kirambye kugira ngo na bo bazamuke mu iterambere.

Yagize ati “Impamvu dukora ibi bikorwa ni ugushyigikira Leta muri gahunda zo guteza imbere umuturage tukibuka ko umugore ari ku isonga, ikindi turasaba abagore batari mu matsinda kuyajyamo kuko ni yo ashobora kukuzamura akaguhindurira amateka.”

Umunyamabanga nshingwabikora w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Umubyeyi Marie Mediatrice yavuze ko umugore kugira ngo aterimbere atabyishoboza wenyine ahubwo hasabwa ubufatanye n’umugabo we, basaza be, ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa.

Byari ibishimo bikomeye kuri Nyiranzeyimana Thancila uhagarariye itsinda 'Twisungane' nyuma yo gutsindira miliyoni eshatu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF, yavuze ko abagore batera imbere habayeho ubufatanye bw'impande zitandukanye
Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko gahunda yo gufasha abagore ishyigikira Leta muri gahunda nyinshi yashyizeho zibateza imbere
Umuyobozi Mushya wa MTN Rwanda, Ali Monzer yashimiye u Rwanda uburyo rufasha abagore kwiteza imbere
Amatsinda y'abagore yahataniye ibihembo arimo n'akora ubuhinzi
Itsinda ryabaye irya mbere rikora ibikapu bitwarwa mu ntoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .