00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN MoMo yafashije ab’i Huye kuryoherwa na Tour du Rwanda 2025 birushijeho

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 March 2025 saa 10:39
Yasuwe :

MTN MoMo Rwanda Ltd yafashije abaturage b’i Huye kwishimira Tour du Rwanda 2025 ibinyujije mu gitaramo cyaherekeje iri siganwa mpuzamahanga ry’amagare.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025 muri ‘Car Free Zone’ rwagati mu Mujyi wa Huye.

Cyakurikiye isozwa ry’Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025 kegukanywe na Duarte Marivoet wa UAE, wanikiye abandi akagera i Huye ari uwa mbere avuye i Rusizi.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu Rwanda nka Bushali, Chris Eazy, Bwiza, Juno Kizigenza, Mico The Best n’abandi.

Cyari icya gatatu kibaye nyuma y’icya Musanze na Rubavu. Ni mu gihe ikizasoza kizabera i Kigali tariki ya 2 Werurwe 2025, ari nabwo iri siganwa rizasozwa.

Muri Tour du Rwanda, MoMo ihemba Umunyafurika mwiza muto kuri buri gace.

Poromosiyo ya ‘BivaMoMotima’ irakomeje

Muri iki gihe cya Tour du Rwanda 2025, MTN MoMo Rwanda Ltd yaboneyeho umwanya wo gukomeza poromosiyo ya ‘BivaMoMotima’ ihesha abakiriya bayo gutsindira ibihembo birimo imodoka nshya ya Mitsubishi Pick up.

BivaMoMotima ni poromosiyo ifasha abakiriya ba MTN gutsindira ibihembo bitandukanye kubera gukoresha neza Momo Pay cyangwa ibizwi nko kwishyura kuri code.

Igabanyije mu byiciro bitatu birimo icy’abacuruzi bishyurwa cyane kuri code ndetse nabo bakayikoresha bishyura mu gihe bagiye kurangura.

By’umwihariko mu gihe bishyura bagiye kurangura cyangwa kugura ibindi, bakoresha * 184*5#.

Hari kandi n’abakiriya basanzwe basabwa gutunga application ya MoMo bakayikoresha cyane bishyura ndetse banohereza amafaranga.

Mu cyiciro cya mbere cyabishyurwa cyane kuri code bazahembwa imodoka ya Mitsubishi Pick Up nshya izatwanga nyuma ya poromosiyo.

Ni mu gihe mu bihembo by’amafaranga bitangwa buri cyumweru birimo ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 200 Frw, ibihumbi 500 Frw ndetse na miliyoni 1 Frw.

Si ibyo gusa kuko abakiriya basanzwe basabwa gutunga application ya MoMo muri telefoni ya Android cyangwa iPhone.

Babitsaho amafaranga cyangwa bakayikoresha bishyura, maze bikabinjiza mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 200 Frw ndetse n’ibihumbi 500 Frw.

Abanya-Huye bishimiye igitaramo cyateguwe na MoMo
Abitabiriye iki gitaramo basobanuriwe poromosiyo ya BivaMoMotima
Mico the Best ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo
Umuraperi Bushali ni we ukorana na MoMo muri Tour du Rwanda 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .