00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Eazi mu biganiro by’imikoranire na RDB

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 May 2025 saa 07:01
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria akaba n’Umushoramari, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, mu biganiro by’imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa X rwa RDB agaragaza uyu muhanzi ari kumwe n’Umuyobozi w’iki kigo, Jean-Guy Afrika.

Ubu butumwa bugira buti “Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yakiriye Mr Eazi, Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, mu rwego rwo gusura no kugirana ibiganiro ku bijyanye n’iterambere ry’isoko ry’imikino yo kuri internet mu Rwanda n’amahirwe yo gukorana.”

Mr Eazi yashoye imari mu mishinga itandukanye mu Rwanda nka BetPawa, ku buryo byatumye ruba kimwe mu bihugu yibonamo.

Iyi sosiyete ya BetPawa ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo n’u Rwanda aho atera inkunga imikino ya “ Playoffs”, ihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Mr Eazi anasanzwe ari we Muyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Choplife Gaming Ltd, ikorera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iburengarazuba.

Uyu muhanzi akunze kwerekana ko yiyumvamo u Rwanda ndetse mu 2023, yaserukanye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports mu birori bifungura itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards and Festival, ndetse yemeje ko iyi kipe iri mu makipe meza ku Isi.

Mr Eazi ari mu biganiro by'imikoranire na RDB
Mr Eazi nyuma y'ibiganiro yafatanye ifoto n'abayobozi batandukanye muri RDB
Mr Eazi ubwo yagiragana ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa RDB
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika ubwo yakiraga Mr Eazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .