Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa X rwa RDB agaragaza uyu muhanzi ari kumwe n’Umuyobozi w’iki kigo, Jean-Guy Afrika.
Ubu butumwa bugira buti “Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yakiriye Mr Eazi, Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, mu rwego rwo gusura no kugirana ibiganiro ku bijyanye n’iterambere ry’isoko ry’imikino yo kuri internet mu Rwanda n’amahirwe yo gukorana.”
Mr Eazi yashoye imari mu mishinga itandukanye mu Rwanda nka BetPawa, ku buryo byatumye ruba kimwe mu bihugu yibonamo.
Iyi sosiyete ya BetPawa ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo n’u Rwanda aho atera inkunga imikino ya “ Playoffs”, ihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.
Mr Eazi anasanzwe ari we Muyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Choplife Gaming Ltd, ikorera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iburengarazuba.
Uyu muhanzi akunze kwerekana ko yiyumvamo u Rwanda ndetse mu 2023, yaserukanye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports mu birori bifungura itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards and Festival, ndetse yemeje ko iyi kipe iri mu makipe meza ku Isi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!