Abayobozi b’urwo rwego batangaje ko Mondlane uherutse gutaha avuye mu buhungiro, pasiporo ye y’abadipolomate yarangiye kubera ko yeguye nk’umudepite muri icyo gihugu, ubwo yajyaga kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
SENAMI ibinyujije mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko abakora mu bijyanye no gucunga ibyangombwa by’abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Maputo (Maputo International Airport) ubwo bangenzuraga ibyangombwa by’uyu muyobozi babonye ko agendera kuri Pasiporo y’abadipolomate kandi itagikora kubera ko yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko muri Mozambique.
SENAMI yavuze ko mu gihe Mondlane yakwifuza Pasiporo isanzwe yayibona nta kibazo.
Mondlane wari umaze amezi abiri muri Afurika y’Epfo yavuze ko yagarutse mu gihugu cye kugira ngo abe Umukuru w’Igihugu.
Mondlane ntiyemeye ibyavuye mu matora ya Perezida, yagizemo amajwi 20%, asaba abaturage kujya mu mihanda bakigaragambya nubwo we yahise ahunga.
Nubwo Mondlane yagaragaje ko habayemo uburiganya mu matora, tariki 23 Ukuboza 2024, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Mozambique, rwashimangiye intsinzi ya Daniel Francisco Chapo wo mu ishyaka rya FRELIMO.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!