Ni umuhango wabaye ku wa 7 Kamena 2026, aho abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barangije mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuforomo, uburezi, kwakira abantu n’ibindi.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Mount Kigali University, Prof. Egara Kabaji, yagaragaje ko iki cyiciro cya 29 kirangije amasomo muri iyi kaminuza ari umwihariko kuko ari cyo gisoje imikoranire hagati ya Kaminuza ya Mount Kenya University na Mount Kigali University.
Ati “Ishuri rya 2026 ni ryo ryanyuma risoza imikoranire mu bijyanye n’ubumenyi yahuzaga Mount Kigali University ndetse na Mount Kenya University, kuko Mount Kigali University igiye gukomeza urugendo rwayo nk’ishuri ryigenga mu Rwanda. Rero nk’abanyeshuri muhagaze hagati y’ibice bibiri by’ibyingenzi by’iyi kaminuza birimo aho yavuye ndetse n’aho yerekeje, turabasaba kuzatubera abambasaderi beza.”
Mount Kenya University yafunguye ishami ryayo mu Rwanda mu 2010, aho yakoraga nk’ishami ry’iyo kaminuza mu Rwanda (Mount Kenya University Rwanda, MKUR). Mu 2023 iri shami ryaje guhindurwa Mount Kigali University ariko abanyeshuri bari mu Ishami rya MKUR icyo gihe bakomeza guhabwa amasomo ari bo barangije uyu munsi.
Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yagaragaje ko nka kaminuza babahaye ibishoboka kugira ngo bazagire aho bigeza mu buzima ariko babatoje no guhora bishakamo ibisubizo.
Ati “Muri iyi Isi yihuta, ubushobozi bwo guhuza ubunyamwuga n’indangagaciro ni byo bizabafasha gutandukana n’abandi. Isi ntikeneye abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi gusa ahubwo ikeneye abanyamwuga bizewe bahuza udushya n’ubunyangamugayo, gushaka gutera imbere n’ubumuntu, ndetse bakagira ubuhanga n’impuhwe.”
Umwe mu banyeshuri bize kuri iyi kaminuza ya Mount Kigali University, James Mugume, yagaragaje ko ubumenyi yahakuye ari bwo bwamufashije gushinga ikigo gifasha abantu bagorwa no kubona serivisi z’ubuzima.
Ati “Ubumenyi mwagiriye hano ntabwo bugeze ku iherezo ahubwo ni igikoresho muzakoresha murema ahazaza hanyu. Muzahore mwibuka ko impamyabumenyi zanyu ari itangiriro ariko imyitwarire yanyu ari yo izagena kure muzagera.”
Akomeza agaragaza ko buri mwaka aha abanyeshuri 10 bo muri iyi kaminuza amahirwe yo kwimenyereza umwuga n’akazi.
Iradukunda Sosthene wabaye umunyeshuri mwiza w’uyu mwaka yagaragaje ko yishimiye gusoza iki cyiciro cya kaminuza ari umunyeshuri mwiza, agaragaza ko ubumenyi yahawe azakomeza kubukoresha mu buzima bwo hanze agiyemo.
Ati “Isi yuzuyemo ibintu byinshi bizaduca intege birimo ubushomeri, ikoranabuhanga rihora rihindagurika, ihindagurika ry’ibihe, n’ibindi bibazo byugarije Isi, ariko iyi ni yo mpamvu twize, ni ukugira ngo ibyo bibazo tubishakire ibisubizo aho kubitekereza.”
Kugeza ubu abanyeshuri basigaye bose ni aba Mount Kigali University, kaminuza ifite inyubako zigezweho zo kwigishirizamo, za laboratwari, amacumbi y’abanyeshuri, isomero n’ibindi byangombwa byose bikenerwa mu myigire.
Ifite kandi Kigali Paramount Hotel, ifasha abanyeshuri biga iby’ubukerarugendo no kwakira abantu kwimenyereza umwuga, ndetse na Royal FM, iha abanyeshuri biga itangazamakuru kugira ubumenyingiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!