00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukaruliza na Dr Uwicyeza bahawe inshingano nshya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 March 2024 saa 05:33
Yasuwe :

Monique Mukaruliza wari usanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yahinduriwe inshingano agirwa Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri iyi Minisiteri.

Guhindurira inshingano Monique Mukaruliza ni icyemezo gikubiye mu itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe mu 2024.

Si Mukaruliza gusa wahawe inshingano nshya na Perezida wa Repubulika kuko na Dr Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira.

Dr Doris Uwicyeza Picard yari asanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ubutabera.

Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

Ku rundi ruhande Dr. Doris Uwicyeza Picard ni inzobere mu bijyanye n’amategeko. Afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Dr Doris Uwicyeza Picard yari asanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ubutabera
Monique Mukaruliza yahawe inshingano nshya muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages