Iyi poromosiyo yitwa ‘Nezerwa na Mobisol’ izamara amezi abiri, yatangiye ku wa 8 Ugushyingo, ifungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.
Igenewe abakiliya bayo baguze imirasire mbere yo ku wa 7 Ugushyingo uyu mwaka gusa, mu rwego rwo ‘kubashimira ko bitabiriye kuyigura no kuyikoresha.’
Uretse igihembo nyamukuru cya moto kizahabwa umwe mu bazanye abakiliya batari munsi y’icumi, abandi bazazana abatari munsi ya babiri bazahembwa televiziyo za rutura biciye muri tombola.
Bazanahembwa kandi amafaranga y’ishuri ibihumbi 100 ku babyeyi, ibitenge ku bagore n’abakobwa, telefone zigezweho 10, dekoderi 15 za Azam zibasha kwerekana shampiyona y’umupira w’amaguru wo mu Rwanda, imitaka ya Mobisol 100 n’imashini yuhira yifashisha imirasire y’izuba.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol, Butoyi Blaise, yavuze ko buri gihe mu mpera z’umwaka bagira umwanya wo gushimira abakiliya ariko bigakorerwa abazanya abandi.
Ati “Buri gihe mu mpera z’umwaka duhemba abakiliya ariko kugira ngo bitugirire inyungu twese tubasaba kuturangira abandi bakiliya. Iyo amuzanye, tumugenera ibihembo.”
Mu guhemba, ukwezi kwa mbere gushize (ku wa 8 Ukuboza) abatsinze 125 bazahembwa ibitenge, telefone, televiziyo naho ukwa kabiri gusoza hahembwe 12.
Batanu bazahembwa televiziyo, umwe mu bazanye abakiya bashya batari munsi y’icumi ahabwe ‘moto’ ariko habayeho gutombola, umukulikiye ahabwe imashini yuhira, ababyeyi basigaye bahabwe amafaranga y’ishuri, abagore hiyongereho igitenge.
Mobisol ifite abafatabuguzi barenga ibihumbi 31 mu gihugu hose.
Amafoto: Salomo George



















TANGA IGITEKEREZO