00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MKU yahaye Imbuto Foundation miliyoni 129 Frw zo kwishyurira amashuri abana batishoboye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 March 2018 saa 06:19
Yasuwe :

Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amaserano y’ubufatanye na Mount Kenya University (MKU), arimo ko mu gihe cy’imyaka itanu iyi kaminuza izatanga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 129 (150,000 $) zigenewe gufasha abana batsinda neza mu mashuri yisumbuye ariko baturuka mu miryango itishoboye.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 5 Werurwe 2018 hagati y’Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni n’Umuyobozi mukuru wa MKU akaba ari nawe wayishinze, Prof Simon Gicharu.

MKU izajya itanga ibihumbi 30 by’amadolari buri mwaka, agamije gufasha mu myigire y’abana 100 basanzwe bahabwa ubufasha binyuze muri gahunda ya Imbuto Foundation yitwa “Edified Generation”.

Uretse ibi, MKU isanzwe ifite intego yo gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye, buri mwaka izajya itanga buruse eshanu ku bakobwa batanu bafashwa na Imbuto Foundation bitwaye neza kurusha abandi mu mashuri yisumbuye, bikorwe mu gihe cy’imyaka itanu. Batatu bazajya biga mu ishami ryayo riri i Kigali, abandi bajye kwiga i Nairobi mu Kenya.

Iyi kaminuza yahisemo kujya itanga buruse ndetse no kongerera abantu ubushobozi nk’uburyo bwo gufasha abatishoboye kubasha kugira imibereho myiza.

Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001, igamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Nyuma y’imyaka ibiri ishinzwe, Imbuto Foundation nibwo yatangije gahunda yiswe “Edified Generation” ifite intego yo gushyigikira uburezi bw’abatishoboye, aho buri mwana ahabwa amadolari 300$ ku mwaka, yo kumufasha mu mibereho, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibikoresho by’ishuri.

Kuva yatangizwa imaze gufasha abasaga 8000 barimo abakobwa 4,379 n’abahungu 3,687 gukomeza amasomo yabo.

Prof Simon Gicharu washinze MKU n'Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni bashyira umukono ku masezerano y'inkunga izajya ifasha kwiga abana batishoboye
Umuyobozi mukuru wa MKU akaba ari nawe wayishinze, Prof Simon Gicharu n'Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages