00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mitterrand yaba yaramenye mbere abishe Habyarimana?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2026 saa 08:11
Yasuwe :

Abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda cyane cyane ababaye mu butegetsi bwa Habyarimana Juvenal no muri Leta yiyise iy’Abatabazi bakwirakwiza ibinyoma ku rupfu rw’uyu wayoboye Repubulika ya Kabiri, babeshya ko yishwe n’Inkotanyi, nyamara François Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe yemeje ko Inkotanyi zari zishimiye amasezerano ya Arusha ku buryo zitari kwica Habyarimana.

Indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yahanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, ubwo bari bakubutse i Arusha muri Tanzania.

Indege ya Habyarimana yahanuwe mu gihe Leta y’u Rwanda yari imaze igihe iri mu mishyikirano n’Ingabo zahoze ari iza RPA ndetse zaramaze no kohereza muri CND abasirikare 600 bari bacungiye umutekano abanyapolitike ba FPR bagombaga kujya muri Guverinoma ihuriweho.

Muri ibyo bihe icyatekerezwaga ni ugushyiraho guverinoma ihuriweho yari gusiga abo muri FPR Inkotanyi binjiye mu butegetsi bw’u Rwanda, haba nshingamategeko na nyubahirizategeko, hakabaho no kuvanga ingabo zari iz’u Rwanda [Ex-FAR] na RPA.

Gusa urupfu rwa Habyarimana rwakurikiwe no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu, ihitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Inama y’Abaminisitiri y’u Bufaransa yateranye ku wa 22 Kamena 1994, yaganiriwemo ikibazo cy’u Rwanda igaragaza ko Mitterrand yumvaga ko Habyarimana ari we muntu rukumbi wageza u Rwanda kuri demokarasi. Ntiyifuzaga ko FPR yitaga iy’Abatutsi yagera ku butegetsi.

Ati “Twahaye ubufasha guverinoma yemewe n’amategeko ariko tukabasaba kuganira n’inyeshyamba. Twagerageje guharanira ko habaho ubwumvikane hagati y’Abahutu n’Abatutsi binyuze mu biganiro bya Arusha. Amasezerano yagezweho yasaga n’ashimishije Abatutsi basaga n’abamaze kugera mu butegetsi, ariko ibikorwa byo kwica Perezida [Habyarimana] bishobora kuba byarakozwe n’intagondwa z’Abahutu.”

Raporo y’ibanga y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ivuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasirikare b’intagorwa z’Abahutu bari biganjemo abarindaga umukuru w’igihugu, ikanagaragaza ko bari bafite imbunda 35 zihanura indege hamwe na missile 15 zakorewe mu Bufaransa na zo zashoboraga kwifashishwa muri iyo ‘opération.’

Mu gitabo “Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi”, cy’umwanditsi akaba n’umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, Andrew Wallis, agaragazamo ko Habyarimana yishwe n’abari bafite ubwoba ko azabafata ku nda akabavana muri guverinoma kuko yari yabiteguje ari muri Tanzania.

Ku wa Mbere wa Pasika, ni ukuvuga ku wa 4 Mata 1994, Perezida Habyarimana yahamagaye Enoch Ruhigira wari ukuriye ‘Cabinet’, amubwira ko agomba gutegura umuhango wo kurahiza abantu bashya bazaba bagize guverinoma kandi ko bagomba kuzaba ari abantu b’ingeri zitandukanye aho kuba abagize Akazu gusa.

Iyi nkuru ntiyakiriwe neza n’abari basanzwe bagize Akazu ku buryo Wallis agaragaza ko bahise batumiza inama y’igitaraganya ndetse na Bagosora wari i Gisenyi akavayo atarwiyambitse, aho we na baramu ba Habyarimana n’abandi bari bakomeye mu gisirikare; muri iyo nama nta kindi cyigwagaho uretse uburyo bwo guhanura indege ya Habyarimana mu gihe izaba ivuye muri Tanzania.

Mitterand we yavuze ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zitagombaga kwishyira mu byago, ahubwo zagombaga gutabara ubuzima bw’abantu gusa.

Nyamara ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda muri icyo gihe zajyaga ku rugamba mu bice bitandukanye by’igihugu zifatanya na Ex- FAR kurwana no gutanga amabwiriza ku rugamba.

Opération Turquoise yari igizwe n’ingabo z’u Bufaransa zibarirwa mu 2500, zashyizwe mu gice cy’Amajyepfo y’u Burengerazuba, zagize uruhare mu guha inzira abasirikare n’Interahamwe basize bakoze Jenoside bahungira muri Zaire [RDC y’ubu] kandi babarekera intwaro bari bafite.

Perezida Mitteranda muri Kamena 1994 yabwiye Inama y'Abaminisitiri y'u Bufaransa ko Habyarimana yishwe n'abahezanguni b'Abahutu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages